Shanita Namuyimbwa Bad Black umuhanzi ukizamuka muri Uganda atewe impungenge n’uko ashobora gutakaza ubuzima nyuma yo gukuramo inda akubiswe n’uwahoze ari umukunzi we.

Amakuru agera kuri Bigeye, avuga ko Bad Black usanzwe akorera umuziki we mu gihugu cya Uganda,yakubiswe n’uwahoze ari umukunzi we kugeza ubwo avuye amaraso menshi agakurizamo gukuramo inda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, atangaza ko ashobora gutakaza ubuzima bwe abana be bakaba baba impfubyi, Black yagize ati” Ndapfuye, mushobora kuba mukeka ko ari imikino nyamara nshobora kuba ndi mu marembera”.
Yakomeje agira ati”Mfite ubwoba ko nshobora gupfa vuba,sinshobora kwicara cyangwa kugira akazi nkora, nakubiswe kugeza ubwo nkuyemo inda.Navuye amaraso menshi none kumyaka 27 nkaba nshobora gupfa kandi ubusanzwe nari nimereye neza.”
Bad Black yakomeje asaba Polisi ko yakora akazi kayo, kuko ageze habi kandi uwakoze icyaha akaba yidegembya mu gihe inda yari atwite yamaze kuvamo.
Gusa ku rundi ruhande aya makuru akaba agikomeje gukurikiranwa ngo hamenyekana iby’ubuzima bw’uyu muhanzikazi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


