Mu gihe yitegura gushyira hanze Album ye yise “ Nkwataakoa” ku wa 2 Ukuboza 2016, umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah Karungi, yatangaje ko nta wundi muhanzi abona umuhiga ku butaka avukaho bwa Uganda.
[ad id=”44145″]
Yagize ati:” Uyu mwaka ni umwaka wanjye, nungutse byinshi kurusha uko nabitekerezaga, nshobora kuvuga ko ubu ndi umuhanzi wa mbere muri uyu mwaka wa 2016”.

Uyu mukobwa uzwi ku ndirimo nka Nkwataakoa, yanitiriye album ye, Kisasi Kimu,… avuga ko muri uyu mwaka wa 2016 aribwo yaje mu bahanzi batoranyijwe guhatana muri MTV Video.
Sheebah Karungi ni umuhanzikazi ukorera umuziki we muri Uganda, se akaba akomoka mu Rwanda mu gihe nyina akomoka muri Ankole muri Uganda.
Karungi yavutse mu 1986, akaba yarahoze mu itsinda ry’ababyinnyi y’abaririmbyi ya Obsessions yaje gusenyuka yarabicaga bigacika i Kampala, ubu uyu mukobwa akaba akora ku giti cye.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste/Bwiza.com


