Sheikh Habimana Hamdan usanzwe ari umuyobozi w’Ishyirahamwe Ijabo Ryawe Rwanda, ari mu maboko y’ubushinjacyaha akurikiranweho icyaha cy’ubujura.
Ku wa Gatatu nibwo abanyamakuru b’igitangazamakuru cya Siporo B&B FM Umwezi batangaje ko bibwe n’umwe mu bantu babarizwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Ni inkuru bavuzeho mu gihe gishyira ku isaha imwe, bagaragaza ko batunguwe no kubona uyu mugabo muri iki cyaha bamuketseho.
Sheikh Habimana Hamdan perezida wa Ijabo Ryawe Rwanda [Ishyirahamwe ry’abarera abana muri ruhago mu Rwanda], aba banyamakuru batangaje ko yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, ashinjwa icyaha cy’ubujura bw’amafaranga yabuze mu modoka y’umunyamakuru Uwimana Clarisse.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki 12 Gashyantare 2021, wari umunsi w’akazi nk’ibisanzwe, mu kiganiro Sports Plateau kinyura kuri iyi Radio hari hakiriwe umunyamakuru Uwimana Clarisse mugenzi wabo wari wavuye muri Cameroun mu butumwa bw’akazi.
Muri iki kiganiro cy’uyu munsi cyari kiyobowe na Jean Luc Imfurayacu yatangaje ko iyo hataba Camera (CCTV) batari gukeka uyu mugabo. Mu kiganiro cyabaye kuwa 12 Gashyantare cyari cyayobowe na Sidick Nsengiyumva (Gakwavu) bari bakiriyemo Uwimana Clarisse baganiraga kurugendo muri rusange rw’Amavubi.
Batangaje ko nyuma y’iki kiganiro, Uwimana Clarisse yari yemereye kuza gusangira na buri mu kozi (wa B&B) wari ku kazi, mu gihe ibyo gufungura byari bigejejwe aho bari Uwimana Clarisse yagiye muri Parikingi [aho imodoka ye yari] ngo yishyure ibiribwa asanga nta mafaranga na make arimo.
Mu maguru mashya yabibwiye Jean Luc Imfurayacu na Sidick Nsengiyumva kubw’amahirwe imodoka y’uyu mukobwa yari iparitse imbere ya camera iri ku nyubako iyi radio ikoreramo.
Yaba Jean Luc Imfurayacu na Sidick Nsengiyumva begereye Engenier Benjamin ukurikirana iby’amashusho ya za camera (CCTV) zo kuri iyi nyubako iherereyemo iyi Radio.
“Kuko n’ikintu kiza cyari gihari abasekirite bo hasi bari babonye umuntu winjiye mu modoka, baranavuga bati ntanubwo ari uwo kuri B&B.” – Jean Luc Imfurayacu avuga uko byagenze.
Aba banyamakuru bavuze ko Sheikh Habimana Hamdan yamaze amasegonda 48’’ muri iyi modoka, mu gihe umusekirite yegeraga iyi modoka Sheikh Habimana Hamdan yahise asohoka arimanukira.
Jean Luc Imfurayacu yakomeje avuga ko uyu mugabo atafunguje imodoka y’uyu mukobwa urufunguzo rusanzwe [Kontake], ahubwo yakoresheje urufunguzo rwa kure [Isa nka telekomande] ubu akaba ari mu biganza by’ubushinjacyaha ndetse n’iperereza rigikomeje.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yibye abarirwa muri $10,000 mu modoka y’uriya munyamakuru.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV


