Gj0f3maWoAAokhA

Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yahawe inshingano nshya

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wahaye Amb. Albert Shingiro wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi inshingano zo kuba intumwa yawo idasanzwe izafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga ku bijyanye n’amakimbirane ari hagati ya Gabon na GuinĂ©e-Equatoriale.

AU mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yavuze ko Shingiro azafasha biriya bihugu byombi “gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe ku wa 19 Gicurasi 2025, kijyanye no kugena imipaka y’ubutaka n’inyanja ndetse n’ubusugire ku birwa bya MbaniĂ©, Conga na Cocoteros.”

Ishyirwaho rye rirakurikira inama yabaye ku wa 14 Gashyantare 2026, iyobowe na AU, aho Gabon na GuinĂ©e-Equatoriale byongeye gushimangira ubushake bwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko mu mahoro no mu bufatanye.

Shingiro kandi mu nshingano azaba afite harimo kugirana ibiganiro n’impande zombi, hagamijwe kumvikana ku buryo bw’imikorere mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’urukiko, hubahirizwa amahame akubiye mu masezerano shingiro ya AU.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Ali Youssouf, yagaragaje ko afitiye icyizere cyinshi Shingiro bijyanye n’ubunararibonye ndetse n’ubushobozi bwe, ashimangira ko amwitezeho “kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umutekano n’imibanire myiza” hagati y’ibihugu byombi.

Amb. Albert Shingiro yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi hagati ya 2020 na 2025, mbere yo kuvanwa kuri izo nshingano na Perezida Evariste Ndayishimiye wamusimbuje Edouard Bizimana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *