Nyuma yo gutandukana na Al-Ittihad Misurata SC yo muri Libya, rutahizamu w’umunyarwanda, Sibomana Patrick uzwi nka Papy, yamaze gusinya muri Al-Wahda FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Uyu mukinnyi ukina asatira anyura ku ruhande, yerekanywe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe kuri uyu wa Gatatu, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Al-Wahda FC binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo.
Papy yageze muri Al-Ittihad SC muri Libya mu 2024 avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya. Mbere y’uko ajya gukina hanze, yari yaranyuze mu makipe yo mu Rwanda arimo Isonga FC, APR FC, Police FC na Mukura VS.
Iyi ntambwe nshya mu rugendo rwe rwa ruhago iramuha amahirwe yo gukina mu ikipe ikomeye muri Abu Dhabi, aho azaba afite amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



