Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yashyize hanze itangazo rivuga ko ibirego by’uko yinjiza intasi zigamije kwibasira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari ibigamije gusebya Leta. Muri iki gihe, hari ibirego ko za ambasade z’ u Rwanda zinjiza intasi zigamije kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Muri iri tangazo ryo kuwa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, nk’uko The Eastafrican ibitangaza, ambasade ivuga ko “ibi birego bigamije gusebya Guverinoma y’u Rwanda.” Mu Kwakira 2020, ikinyamakuru The Sydney Morning Herald cyashyize hanze inkuru y’Umunyarwanda witwa Zihabamwe Noel wageze muri Australia mu 2006 nk’impunzi, avuga ko yatewe ubwoba ubwo yari mu nama mu 2017. Yavuze ko intasi z’ u Rwanda zicungwa na Ambasade y’u Rwanda muri Singapore kuko nta amabasade y’iki gihugu iri muri Australia. Muri iri ritangazo nk’uko inkuru ivuga, amabasade ivuga ko Zihabamwe ari umuntu “Ukora hasi hejuru ngo ahungabanye ubutegetsi bw’ u Rwanda.” Zihabamwe ngo aba muri RNC (Rwanda National Congress) irwanya ubutegetsi bw’ u Rwanda. Yateye kandi utwatsi ibirego bya Zihabamwe uvuga ko abavbandimwe be babiri bashimuswe. Ambasade ivuga ko irajwe ishinga n’iterambere n’umutekano haba ku Banyarwanda babri mu gihugu cyangwa hanze yacyo.


