Umuherwe Zari Hassan nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’umugabo we, Diamond Platnumz, yihanangirije abafana be ku mbuga nkoranyambaga bakomeza kumubwira ibye(Diamond).
Abicishije muri Video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze amagambo akakaye, yiyama abafana be kuzajya bakoresha inkuta ze ku mbuga nkoranyambaga bamutangariza ibya Diamond cyangwa se ibya nyina n’abandi afata nk’abaciriritse.
Yagize ati “uru ni urubuga rwa Zari (The Boss Lady) ntabwo ari urwa Diamond cyangwa se nyina, ibyo bakoze cyangwa se batakoze, uruhande rwe cyangwa se indaya ziciriritse birirwana, ibigare by’abaciriritse birirwana,… ni urwa Zari, rero dushobora kuvuga kuri Zari, ntabwo ari Diamond n’ubuzima bwe buciriritse”.
Ubwo yatangazaga ko yatandukanye na Diamond ku wa 14 Gashyantare, Zari yavugaga ko afashe icyemezo nyuma y’amakuru menshi yagiye avuga ko Diamond amuca inyuma akaryamana n’abandi bakobwa n’abagore.
Muri iyi video, Zari akaba yabigarutseho, avuga ko adashaka ko inkuta ze zo kuri Instagram, twitter,… amakuru ajyanye na Diamon n’indaya birirwana yita iziciriritse.
Diamond na zari babanye kuva mu 2014, bakaba barabyaranye abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

Kanda hano ukore SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



