Nyuma y’uko ivuguruwe sitade Amahoro yashyizwe mu masitade azakoreshwa muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda iteganyijwe mu kwezi gutaha.
Rwanda Premier League itegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, yatangaje ko Stade Amahoro iri mu bibuga bizakinirwaho Shampiyona mu mwaka w’imikino utaha.
Kuri ubu hari kubaho ibiganiro byanyuma hagati ya Rwanda Premier League Minisiteri ya Siporo na FERWAFA kugira ngo amakipe yoroherezwe kuyibona adahenzwe.
Rwanda Premier League yo ikaba itangaza ko iri gukora ingengabihe ya Shampiyona ndetse rwizeye ko iri bube yagiye hanze mu gihe kitarenze amasaha 24.
Kugeza ubu Rwanda Premier League yamaze gushyikiriza Ferwafa ingengabihe ya shampiyona mu mwaka wa 2024-2025.
Kugeza ubu Ferwafa niyo isigaje kwemeza iyi ngengebihe yamaze gukorwa.
Mu minsi yashize byavuzwe ko iyi sitade izakinirwaho imikino ibiri gusa ya shampiyona, gusa aya makuru nta rwego rwigeze ruyahamya.


