Sobanukirwa n'imyitwarire yihariye utari uzi ku muhanzi Dr Jose Chameleone

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Dr Jose Chameleone, amazina ye bwite ni Joseph Mayanja, ni umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda wamenyekanye cyane guhera mu myaka ya za 2000 n’indirimbo nka Mama Mia n’izindi.
Uyu muhanzi yamenyekanye vuba cyane mu karere Uganda iherereyemo ndetse kugeza ubu, uretse no muri Afurika no ku yindi migabane arazwi kubera injyana ye yihariye ndetse n’indirimbo ze zagiye zikunda gukoreshwa mu bitaramo n’ahandi hatandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda byagerageje kwegeranya amakuru yihariye ku buzima bw’uyu muhanzi, ariko amwe muri yo akaba atangaje ku babyumvise bwa mbere.
Bimwe mu bintu azwiho mu gihugu cye
Gukunda itabi,
Umuhanzi Dr Jose Chameleone ubwe avuga ko uwashaka kumubera umwanzi yagerageza kumurinda itabi.
Uyu muhanzi akunda itabi ryo mu bwoko bwa Rex, akaba ashobora kunywa byibuze udupaki 4 twaryo ku munsi iyo yiriwe neza.
Umunyamwaga
Inshuti za hafi z’uyu muhanzi zivuga ko Dr Chameleone ahinduka mu kanya gato cyane, ndetse ko igihe icyo ari cyo cyose aashobora guteza amakuba.
Izi nshuti ze zinavuga ko umugore we Daiella ashobora kuba ahora mu makimbirane ya buri kanya kubera kunanirwa kwitwararika imiterere y’umugabo we.
Kuvugavuga
Dr Chameleone, ngo akunda kuvuga amagambo menshi adahagarara ku buryo iyo ari kumwe n’abandi bantu biba byoroshye kumutahura kuko aba yihariye ijambo.
Ibi kandi ngo abikunda cyane cyane iyo abona azengurutswe n’inshuri cyangwa abandi bantu yisangamo kuko avuga akaba ari we wenyine wumvikana.
Gukunda inkweto
Uyu muhanzi ngo akunda inkweto mu rwego rudasanzwe. Inshuti ze zivuga ko ahobora no gufata amafaranga yose yinjije mu gihe runaka agahita ayagura inkweto zigezweho kandi zihenze aho mu mwaka ushize yaguze inkweto zamutwaye Miliyoni zigera kuri 43.
Uburere bwo mu ishuri
Abazi bya hafi uyu muhanzi, bavuga ko akunda kwiga ndetse ugasanga n’aho aria a yumva hari ikintu yakunguka.
Aha banagendera ku kuba ari Dr, bavuga ko yabiharaniye mu buzima butari bworoshye bwo gutwarana amasomo n’umuziki ariko akaba yarabibashije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izindi ndirimbo yamenyekanyemo cyane ku ikubitiro ni nka Jamila, Bei Kali, Mama Roda, Kipepewo, Wale Wale n’izindi ndetse akaba azwiho kuba yaranafashije abavandimwe be Weasel, AK 47 ndetse na Pallaso kwinjira mu muziki nab o ubu bakaba bakomeye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *