Sobanukirwa n’umunsi wa Pentekote uvugwa muri Bibiliya

Sangiza iyi nkuru

Ubusanzwe Pentekote ni umunsi mukuru mu itorero rya gikirisitu, aho iryo torero riba ryizihiza umunsi intumwa za Yesu zamanukiwe n’umwuka wera cyangwa roho mutagatifu nk’uko bamwe babyizera. Icyo gihe nta torero ryabagaho ahubwo uwo mwuka wamanukiye intumwa uko ari 12 ndetse uyu mwuka ukaba ari na wo wabaye intangiriro y’itorero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu munsi uba mu minsi 40 nyuma yo gupfa no kuzuka kwa Yesu Kirisitu.
Ku rundi ruhande, umunsi mukuru wo kuzuka kwa Yesu Kirisitu ari wo Pasika, wizihizwa mu minsi ihindagurika mu kwezi kwa 3, ukwa 4 ndetse n’ukwa 5.
Pentekote isobanura ni iki?
ijambo Pentekote rikomoka ku kigiriki “pentekostos”, bisobanura “mirongo itanu.”
Iri jambo ryavuye ku bakristo ba mbere b’Abayahudi bavugaga ikigiriki “pentekoste hemera”, bivuga umunsi wa mirongo itanu. Ariko abakiristo ntabwo aribo bawihimbiye kuko wari umwe mu minsi mikuru y’Abayahudi nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Abalewi 23:16, aho basabwaga kubara iminsi mirongo itanu (Pentekote) bakageza kumunsi wa mbere w’isabato ya karindwi:
Umurongo wa 16 w’iki gitabo ugira uti “ mubare iminsi mirongo itanu igeze ku munsi wa mbere w’isabato ya karindwi, maze muganurire Uwiteka ituro ry’umuganura wundi.
bigaragara kandi mu gitabo cyo Kuva 34:22 aho hagira hati”Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw’umuganura w’isarura ry’ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura rya byose wo ku iherezo ry’umwaka”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bibiliya ivuga ko Abayuda mu muco wa bo, Pentekote yabibutsaga umunsi Imana yabahereye amategeko icumi ku musozi wa Sinayi (Kuva 20) nyuma y’ iminsi 49 bavuye muri Egiputa. Uyu munsi uvuze byinshi ku bakristo kuko nyuma y’ ibyumweru birindwi habaye ho izuka rya Yesu ni ukuvuga ya minsi mirongo ine yamaze yiyereka abigishwa be nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 1:3.
Naho muri iki gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 2:1 hakagira hati”umunsi wa Pentekote usohoye, bose bari bari hamwe mu mwanya umwe bahuje umutima. 2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’uw’umuyaga uhuha cyane, ukwira inzu bari bicayemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunsi wa Pentekote rero, ni umunsi intumwa zohererejweho umwuka wera ubwo zari ziteraniye i Yerusalemu zisenga zigatangira kuvuga insimi ubwo zabonaga ibirimo by’umuriro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *