Ijambo ry’Imana rivuga ku mateka y’umuntu wa mbere waramye imyaka myinshi kuva isi yaremwa, ndetse n’abamukurikiye bagiye barama cyane ugereranije n’abantu ba none ku buryo bishobora no kugutera agahinda.
Uwo muntu uvugwa guhera mu gitabo cy’Itangiriro 5:27, ni Metusela waramye imyaka 969.
Metusela bisobanura mu rurimi rw’igiheburayo ngo “Urupfu rwe ruzazana urubanza”, ni we muntu wabayeho igihe kirekire kurusha abandi ku isi nk’uko Bibiliya ibivuga.
Mu gitabo cy’Itangiriro gitangira kivuga amateka y’isi kuva yaremwa, kinagaruka ku mateka y’abantu bakomotse ku muntu wa Mbere, Adamu ndetse abo bamukomotseho bakaza no kurama kumurusha.
Kugeza mu gice cya 5 cy’iki gitabo cya Mose, havuga uburyo uyu Metusela yari umuhungu wa Enoki ari na we umwe mu bantu 2 bajyanywe mu ijuru badaofuye, akaba yari icyitegererezo mu gukiranuka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu itangiriro 5:24, hagaragaza uburyo Metusela yavutse ubwo se, Enoki yari ageze mu kigero cy’imyaka 65.
Metusela na we yabyaye Lameki na we waje kubyara Nowa ari we waje kubaka inkuge yarikokeyemo abantu n’inyamaswa mu gihe cy’umwuzure, (Itangiriro 2:26-29).
Ikibabaje, Nowa yubatse inkuge, se Lameki na sekuru Metusela bariho ariko baza gupfa mbere ho gato y’uko umwuzure ubaho.
Mu Itangiriro havuga ko ubwo imvura yagwaga igateza umwuzure, hari hasigaye umukiranutsi umwe gusa ari we Nowa n’abamukomokaho gusa.
Aha kandi twabibutsaga ko uyu muryango wakomotse ku muhungu wa Adam witwaga Seti wavukanaga na Abeli ndetse na Gahini.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ibitabo bitanga ubusesenguzi kuri Bibiliya bigaragaza ko Umuntu wa mbere ari we Adamu, yaramye imyaka irenga 600 mbere y’uko Henoki avuka, na nyuma ya ho akabaho indi myaka 300. Bamwe mu bakomotse kuri Adamu baramye imyaka iruta iyo barimo na Matusela. Bityo rero, Henoki yagize imyaka 365 akiri umusore washoboraga kubaho indi myaka myinshi.
Uko imyaka yakomeje kugenda ishira rero, ukurama kw’abantu kwagiye kugabanuka kugeza ubwo kuri ubu umunru afite icyizere cyo kubaho kibarirwa mu buryo butandukanye bitewe n’imibereho ya muntu n’aho aba kuko hari n’abo usanga yaramanutse kugeza kuri 50.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


