Perezida wa Repubulika ya Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed (Farmaajo) yahagaritse by’agateganyo Minisitiri w’Intebe, Mohamed Hussein Roble nyuma y’aho bombi bateranye amagambo bitewe n’amatora y’abadepite arimo kuba kuva mu kwezi gushize.
Gusa impamvu ibiro bya Perezida byatangaje yatumye Roble ahagarikwa ni uko akurikiranweho kugira uruhare mu cyaha cya ruswa mu by’ubutaka. Byagize biti: “Perezida yafashe icyemezo cyo guhagarika Minisitiri w’Intebe, Mohamed Hussein no guhagarika ububasha bwe kubera ko avugwa mu cyaha cya ruswa.”
Byakomeje biti: “[Roble] yinjiye mu kirego cya ruswa no gukoresha nabi amafaranga ya Leta, iperereza kuri ibi birego rikaba ririmo gukorwa, bityo inshingano n’ububasha bya Minisitiri w’Intebe byabaye bihagaritswe.”
Mu gihe Roble atari ku nshingano, inshingano n’ububasha bye byahawe akanama k’abaminisitiri, hashingiwe ku biteganywa n’amategeko.
Ariko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko Perezida Farmaajo afashe iki cyemezo nyuma y’aho amatora y’abadepite yatangiye tariki ya 1 Ugushyingo 2021 atarangiye tariki ya 24 Ukuboza nk’uko byari biteganyijwe, ubu hakaba hamaze gutorwa gusa 24 muri 275 bagomba kugira Inteko yose.
Bitewe n’iri dindira ry’amatora, Perezida Farmaajo ku wa 25 Ukuboza yatangaje ko Roble afitemo uruhare. Ati: “[Roble] arimo guhungabanya imigendekere y’amatora kandi agatandukira inshingano ye.”
Na Minisitiri w’Intebe Roble yanze kunigwa n’ijambo, asubiza ko Perezida Farmaajo ahubwo ari we wadindije aya matora. Ati: “Yashoye igihe cyinshi, imbaraga n’amafaranga kugira ngo arogoye amatora yo ku rwego rw’igihugu kandi yivanze mu migendekere yayo.”
Basanzwe batumvikana kuko muri Mata 2021, abashinzwe umutekano bashyigikiye Perezida Farmaajo n’abashyigikiye Roble bigeze guhangana bapfa icyemezo cyari cyafashwe cyo kongeza uyu Mukuru w’Igihugu imyaka ibiri kuri manda ye.
Izi mvururu zatumye abari hagati y’60,000 n’100,000 bata ingo zabo, zarangiye ubwo Perezida Farmaajo yemeraga ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azemera akaba bidatinze.


