Somalia yatutumbije umwuka mubi wa Ethiopia na Misiri

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Ethipoia na Misiri, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika giheruka gusinyana na Somalia.

Ni amasezerano byitezwe ko agomba gusiga mu gihe cya vuba Misiri yohereje ingabo zayo, intwaro ndetse n’amasasu muri Somalia, ikindi ibihugu byombi bikaba biri guteganya gukora imyitozo ihuriweho y’ingabo zabyo zirwanira ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere.

Amasezerano ya Somalia na Misiri yarakaje cyane Ethipia isanzwe idacana uwaka n’iki gihugu, kubera urugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance.

Misiri yakunze kujya yitambika umushinga wo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi, bijyanye no kuba iwufata nk’ushobora kugabanya amazi y’uruzi rwa Nil ayinjiramo bikagira ingaruka mbi ku baturage barenga miliyoni 100 bayituye.

Ethiopia icyakora kuri ubu igeze kure umushinga wo kubaka ruriya rugomero rwitezweho kuyiha umuriro mwinshi w’amashanyarazi.

Iki gihugu ku rundi ruhande kimaze igihe kirebana ay’ingwe na Somalia, nyuma y’amasezerano cyasinyanye na Somaliland abanya-Somalia bagifata nk’intara y’igihugu cyabo.

Somaliland imaze igihe isa n’iyiyomoye kuri Somalia, gusa yaba Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyangwa uw’Abibumbye nta n’umwe urayemeza nka Leta yigenga.

Amasezerano Somaliland yasinyanye na Ethiopia mu rwego rwo kuyorohereza kugera ku nyanja y’Abahinde yarakaje cyane Mogadishu, inamenyesha Addis Ababa ko ashobora gutuma yirukana ingabo zibarirwa mu 10,000 zayo ziri muri Somalia aho zagiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kurwanya Al Shabaab.

Mu gihe Misiri na yo iteganya kohereza ingabo muri Somalia, kuri ubu ntibiramenyekana niba izi ngabo zaba zigiye gusimburayo iza Ethiopia bigoye kuba zahafa.

Kuri ubu kandi hari impungenge z’uko nanone ingabo za Misiri zakorana n’iza Ethiopia ibihugu ziturukamo zidacana uwaka.

Nyuma y’amasezerano y’ubufatanye ya Misiri na Somalia, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Ethiopia yasohoye itangazo ivuga ko idashobora “guceceka nyamara ibindi bihugu bikomeje gufata ingamba zo guhungabanya umutekano w’akarere”.

Ethiopia yikomye ariya masezerano mu gihe ibiganiro byo gucubya umwuka mubi wayo na Somalia ibihugu byombi byari byahurijwemo na Turkiye nta musaruro byigeze bitanga. Ni Turkiye icyakora ivuga ko igifite icyizere cy’uko ibihugu byombi bizumvikana.

Perezida Sheikh Hassan Mohamud wa Somalia aheruka gutangaza ko igihugu cye cyiteguye kujya mu bufatanye na Ethiopia, gusa avuga ko ibi bizagerwaho ari uko Addis Ababa yubashye ubusugire bw’igihugu cye kandi ikubahiriza amategeko mpuzamahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *