Inyigo yakozwe n’ ikigo cy’ ubushakashatsi, IRDP kibarizwa muri sosiyeti sivile mu Rwanda, yerekana ko Leta itigeze iha abaturage umwanya uhagije kugirango ibateguze uburyo bagiye kwimurwa ndetse banahabwe ingurane ikwiriye mu duce yateganyirije ibikorwa remezo ku nyungu rusange z’ igihugu.
Ibi bikubiye mu nyigo iherutse gushyirwa ahagaragara mu cyumweru gishize yerekana ko abaturage benshi bavuga ko mu kubimura nta biganiro bagiye bagirana na Leta ahubwo ngo bategekwaga kwemera ingurane batagiye mu mibare y’ imitungo itimukanwa iri mu masambu yabo.
Mu myaka 10 ishize, ibihumbi by’ abantu ndetse n’ inyubako z’ ubucuruzi muri Kigali no mu nkengero zaragurishijwe ubwo Leta yashakaga kwagura ibikorwa remezo birimo imihanda, ibibuga by’ indege , imishinga itanga ingufu zituruka ku mashanyarazi ndetse hagamijwe no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’ Umujyi wa Kigali.
Nta biganiro Leta yagiranye n’ abaturage mu kubimura
Bamwe mu baturage bakomeza kwinubira ko ibibanza byabo byagiye bipimwa batabimenyeshejwe ndetse bataganiriye n’ abahagarariye Leta bashinzwe kubimura.
Higiro Theogene utuye mu Karere ka Kicukiro ahateganyijwe kuzubakwa ikibuga cy’ umupira w’ amaguru i Gahanga, agira ati « Twagiye dutungurwa ubwo twatahaga mu ngo zacu tuvuye mu mirimo tukahasanga imbibi nshyashya (bornes) nta muntu waduteguje”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri iyi ngingo, ikibuga cy’ umupira cy’ i Gahanga cyagombaga gutangira kubakwa muri 2012 ariko magingo aya nta gikorwa gifatika cyari cyahakorerwa mu gihe abaturage bimuwe kera.
Ubushakashatsi bwakozwe na IRDP ya sosiyeti sivile bwibanze ahanini ku baturage ba nyiri ubwite bw’ ubutaka bwafashwe ahagomba kubakwa Palais des congrès i Kigali, banaganira n’ abandi baturage batanze ubutaka ahagomba kubakwa ‘Bisate Lodge’ mu karere ka Musanze ndetse n’ abaturage bavanywe ku butaka buherereye mu Bugesera ahagenewe ikibuga cy’ indege.
Raporo y’ ubu bushakashatsi yerekana ko 27,6% y’ abaturage babajijwe nibo bemera ko bahawe amakuru y’ buryo bagiye kwimurwa mbere naho abagera kuri 3% bavuga ko bimuwe nta makuru nta n’ integuza.
Abaturage batinye gutakaza byose
Ahanini abaturage bavuga ko imitungo yabo yagiye ifatwa na Leta mu buryo butari bwiza babona ko igiye kuhashinga ibikorwa remezo rusange bahitagamo kwicecekera kugirango badatakaza byose.
Abaturage bavuze ko byakomereye kugirango bahakane kandi babwirwa ko nta mahitamo bafite ngo kuko inyigo zabaga zakozwe zanarangiye ahubwo bagombaga guhita batanga umwanya kugirango imirimo itangire.
Jeanne d’Arc Mukandemezo, utuye mu Murenge wa Rilima wimuwe mu mitungo ye ahagiye kubakwa ikibuga cy’ indege yavuze ko nta mahitamo yari afite kuko n’ ubundi bamugeneye ingurane nta biganiro.
Si ibyo gusa kuko , byagiye bigaragara ko amasezerano hagati y’ abimuwe na Leta atari asobanutse neza ndetse hari na banyiri ubutaka bimuwe batarahabwa kopi z’ amasezereno.
Umuyobozi mukuru wa Institut de recherche et de dialogue pour la paix (IRDP) yakoze ubu bushakshatsi, Eric Ndushabandi asanga abaturage benshi bimuwe batahawe amakuru ku buryo ubutaka bwabo buzapimwa ndetse n’ ibizakurikizwa mu guhabwa ingurane.
Mu kiganiro na the EA dukesha iyi nkuru, yagize ati “Abaturage benshi basinye amasezerano batasobanukiwe neza ibiciro by’ ubutaka ku isoko nk’ uko biteganywa n’ itegeko”.
Umuyoboz Mukuru muri Minisiteri ifite mu nshingano zayo imiturire, Yves Bernard Ingabire yanenze uburyo butasobanutse abashinzwe kwimura abaturage bagiye bahanahana nabo amakuru.
Ati « Hari ugutanga nabi amakuru ndetse no kuyatanga igihe kitari cyo, nibaza ko habayemo kurenganya abaturage ku ruhande rw’ inzego zishinzwe kwimura no gutanga ingurane ».
Nk’uko bisobanurwa neza mu itegeko N° 32/2015 ryo kuwa 11/06/2015, Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, mu ngingo yaryo ya 36, bisobanurwa neza ko indishyi ikwiye yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo igihe kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirenze, iyimurwa riba ritaye agaciro keretse uwimurwa n’uwimura babyumvikanyeho.
Iyi raporo yanenze cyane abari bashinzwe kwimura abaturage mu mitungo yabo kuba batarubahirije iminsi 120 yo kuba bamaze kubagezaho ingurane.
Amategeko atenganya ko iyo iyi minsi 120 irenze batarahabwa ingurane, urwego rubishinzwe rugomba kongeraho amafaranga y’ indishyi ariko ibyo byose ntibyigeze byubahirizwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gaston Rwaka/Bwiza.com


