Sosiyeti sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa

Sangiza iyi nkuru

Abantu bamwe bibwira ko iyo umuntu yafunzwe, yaba ari muri gereza cyangwa ahandi hose hafungirwa abantu by’igihe gito, uburenganzira bwe buba  bwarangiye ,ariko ibi ngo si ko bimeze kuko n’ubwo umuntu aba yafunzwe, ariko uburenganzira bwe nk’ikiremwamuntu bugomba kubahwa kandi bukubahirizwa.
Komiseri muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Makombe Jean Marie Vianney, avuga ko abantu bibwira ko umuntu yafunzwe uburenganzira bwe buba bwarangiye,ariko ngo siko biri, kuko uburenganzira bwe  ntiburangirira ku marembo ya gereza.
Aha ngo niyo mpamvu ,iyi komisiyo ikangurira imiryango itari iya Leta kujya ijya mu magereza kureba ko uburenganzira bw’imfungwa bwubahirizwa, hanyuma aho isanze hari aho bitagenda neza igatanga inama kugira ngo Leta nayo ihereho ibikosore.
Yagize ati«imiryango itari iya Leta,ikora ku burenganzira bwa muntu n’imibereho myiza,twifuza ko nyuma yo ku menya amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu, yajya  ijya mu magereza, mu bigo bifungirwamo abantu by’agateganyo, mu makasho ya polisi cyangwa  se mu bigo by’inzererezi, bakareba ko abahafungiye uburenganzira bwabo bwubahirijwe, noneho ibyo basanzeyo bakaza bakabiyungurura ,bakabikorera raporo, bakoze raporo na komisiyo  y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igakora indi,icyo gihe Leta nayo izabona aho ihera ikosora ibitagenda neza.»
Uwimana Olive .umunyamategeko muri Haguruka, avuga ko ubusanzwe bakurikiranaga imibereho myiza y’abafunzwe, ariko  cyane cyane bitaga ku kureba ko umuntu wabiyambaje afite umwunganira mu by’amategeko,kuba se uwo muntu ashobora kuba yavugana n’umwunganizi we ,ariko ngo nta bindi bitagaho kureba by’uburenganzira bw’imfungwa.
Uwimana avuga ko nyuma yo guhugurwa na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ndetse na RCN, akamenya ibipimo bigenderwaho basuzuma uburenganzira bw’imfungwa .azajya abikurikirana.
Hugo Moudiki Jombwe,uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita k’ubutabera na Demokarasi ( RCN ), avuga ko nyuma yo guhugura sosiyete sivile zikora k’uburenganzira bwa muntu, yizera ko hari umusaruro bizatanga,kuko iyi miryango itari iya leta, niramuka ihurije hamwe  na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ,hari icyo bizatanga ariko kandi asaba na leta y’u Rwanda ,kurushaho gukorana na sosiyete sivile, bakareba ko uburenganzira bw’abafunze bwubahirizwa ku bipimo mpuzamahanga ndetse n’ibibazo byabo bigacyemuka vuba.
Yagize ati « leta ikwiye gushyiramo imbaraga ndetse igafatanya na sosiyete sivile,bakareba uburyo uburenganzira bw’abafunze bwakubahirizwa, kugira ngo ibibazo bahura nabyo bijye bihita bishakirwa umuti, nk’ubu komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu igihe igiye gusura amagereza,iramutse ijyanye na sosiyete sivile byakoroha, kuko akenshi sosiyete sivile ntibona uburyo yakwinjiramo yisanzuye,ariko ijyanye na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu byayorohera kugeramo, bitewe n’imbogamizi zitandukanye, iyi mikoranire iramutse ibaye ihari ,byose byagirira akamaro abafunzwe».
Ubusanzwe imiryango itari iya Leta , isanzwe ijya muri gereza gusura imfungwa ariko  ngo  nta  bumenyi  buhagije  bari bafite bw’ibipimo mpuzamahanga, baheraho  bapima ko uburenganzira ku mfungwa bwubahirizwa
Kugeza ubu komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu, ivuga ko u Rwanda rugerageza kubahiriza ibipimo mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu, nk’uko bigaragara muri raporo iyi komisiyo yamuritse mu mpera z’umwaka ushize, yakoreye muri gereza 14 zo mu Rwanda, gusa iyi komisiyo ivuga ko hakiri ikibazo cy’ubucucike mu magereza aho buri ku gipimo cya 100.2%,ariko nyuma yo gutanga inama ngo bizera ko kizacyemuka, kuko gereza zatangiye kwagurwa.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Uwambayinema M.Jeanne/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *