Sri Lanka: Murumuna wa Perezida Rajapaksa wari minisitiri w’imari yabujijwe kuva mu gihugu

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Sri Lanka baravuga ko babujije gusohoka mu gihugu murumuna wa perezida ndetse wahoze ari na Minisitiri w’imari, Basil Rajapaksa, nyuma y’aho abaturage barakariye uyu muryango wari ukomeye mu gihugu kubera ikibazo cy’ubukungu bugeze aharindimuka.

Ntabwo byahise bisobanuka aho Rajapaksa, ufite ubwenegihugu bwa Amerika, yageragezaga kujya. Yeguye ku mwanya wa minisitiri w’imari mu ntangiriro za Mata ubwo hadukaga imyigaragambyo yamagana ibura rya lisansi, ibiribwa n’ibindi bikenerwa by’ibanze maze ava no ku mwanya we mu nteko ishinga amategeko muri Kamena.

Biteganijwe ko mukuru we Gotabaya Rajapaksa azegura ku mwanya wa perezida ku wa Gatatu kugira ngo hashyirweho Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu nyuma y’uko ibihumbi by’abigaragambyaga byigabije ingoro ye ku wa Gatandatu basaba ko yegura.

Kuva ku wa Gatanu, perezida ntiyigeze agaragara mu ruhame kandi aho aherereye ntiharamenyekana.

Kuri uyu wa Kabiri, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Sri Lanka rwatangaje ko abakozi baryo banze guha serivisi Basil Rajapaksa wari mu cyumba cyagenewe aba VIP ku kibuga cy’indege cya Colombo.

K A S Kanugala, perezida w’uru rwego, yabwiye Al Jazeera ati: “Twamenyeshejwe ejo (ku wa mbere) ko Basil Rajapaksa ashobora kuva muri Sri Lanka. Ariko kubera ko twari twarafashe icyemezo cyo kuva ku mirimo guhera mu gicuku, ntitwamubonye aza. ”

Umuryango wa Rajapaksa, harimo n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Mahinda Rajapaksa, umaze imyaka myinshi uyoboye politiki y’igihugu cy’abaturage miliyoni 22 kandi abanya Sri Lanka benshi babashinja kuba nyirabayazana y’imibereho mibi babayemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *