Abadepite bo muri Sri Lanka batoye Minisitiri w’Intebe, Ranil Wickremesinghe, nka perezida mushya w’igihugu, nubwo adakunzwe n’abaturage.
Wickremesinghe ahanganye n’inshingano zo kuyobora igihugu mu ihungabana ry’ubukungu no kugarura umutekano rusange nyuma y’amezi y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage.
Yatsinze byimazeyo uwo bari bahanganye cyane kuri uwo manya, Dullus Alahapperuma, ku majwi 134 kuri 82 mu matora y’abadepite nk’uko tubikesha BBC.
Uwahoze ari perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, we yahunze igihugu mu cyumweru gishize.
Yabanje guhungira muri Maldives, akomereza nyuma muri Singapore nyuma y’uko ibihumbi by’abigaragambyaga bateye ingoro ye bakayigarurira ndetse n’izindi nyubako za leta, basaba ko yakwegura.
Basabye kandi iyegura rya Wickremesinghe wari wagizwe Minisitiri w’intebe muri Gicurasi kuri ubu abadepite bagize perezida.
Abigaragambyaga batwitse inzu ye bwite ndetse baninjira mu biro bya minisitiri w’intebe i Colombo mu myigaragambyo yo kwamagana ubuyobozi bwe.


