GhPW8sMWkAAY9AE

Stade Amahoro yashyizwemo ikoranabuhanga rya VAR

Sangiza iyi nkuru

Stade Amahoro yashyizwemo ikoranabuhanga ryo gufasha abasifuzi mu byemezo bifashishije amashusho rizwi nka Video Assistant Referee (VAR).

Iyi stade mpuzamahanga ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza yatashywe ku mugaragaro mu mezi atandatu ashize kandi yatangiye kwakira imikino muri Kanama 2024.

Amakuru yizewe agera kuri BWIZA yemeza ko Stade Amahoro yamaze gushyirwamo ibikoresho bya VAR kandi isuzuma ry’imikorere y’iri koranabuhanga riteganyijwe muri Gashyantare 2025.

Ubwo Stade Amahoro yavugururwaga hateguwe ahantu hihariye hagenewe gushyirwamo ibikoresho bya VAR bigamije gufasha abasifuzi gufata ibyemezo byizewe mu mikino y’umupira w’amaguru.

Abashinzwe iyi sitade bemeza ko hari ibimaze gukorwa kugira ngo iri koranabuhanga ritangire gukoreshwa gusa ntibatangaza igihe cya nyacyo izatangira gukoreshwa.

ariko yirinda gutangaza igihe nyacyo iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa, asobanura ko hakiri urugendo rwo gusuzuma neza imikorere yaryo.

Uretse ikoranabuhanga rya VAR, Stade Amahoro izashyirwamo na camera yo ku migozi izwi nka Spider Camera, izwiho gufata amashusho yihariye yo mu kirere. Iyi camera itegerejwe i Kigali bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2025.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *