Rutsiro FC yasinyishije babiri muri batatu yifuza ngo ikomeze ubusatirizi bwayo

Rutsiro FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, ngo ikomeze hagati hayo ari nako yakomeje ibiganiro na Rutahizamu, ngo buzure batatu ikeneye. BWIZA mu kiganiro yagiranye na Visi Perezida wa mbere wa Rutsiro FC, Uwamahoro Thadee yahamije ko bamaze gusinyisha abakinnyi babiri bakomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, […]
Rubavu: Yafatiwe mu cyuho asunika moto acyekwaho kwiba

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Rubavu yafashe umusore w’imyaka 22, ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS Victor ayikuye mu rugo rwa nyirayo. Uyu musore yafatiwe mu mudugudu w’Umubano, akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi, ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, ahagana saa kumi z’urukerera. […]
Nyabihu: Katibu Mtendaji wa Tarafa Anayedaiwa Kulindwa na “Ingwe” Anashutumiwa kwa Kuwanyanyasa Wafanyakazi.

Katibu Mtendaji wa Tarafa ya Rambura, katika wilaya ya Nyabihu, anayedaiwa kupata ulinzi kutoka kwa Ingwe Kabalisa Salomo, anatuhumiwa kwa kuwanyanyasa baadhi ya wafanyakazi na kuwaambia wengine kuwa hawatapata amani kazini mradi yeye bado yupo madarakani. Wakati huo huo, uongozi wa wilaya unasema kuwa baada ya kuchunguza suala hilo, waligundua kuwa ni mizozo midogo isiyo […]
Nyabihu : Le SecrĂ©taire ExĂ©cutif du Secteur, ProtĂ©gĂ© par “Ingwe”, AccusĂ© de Harceler les EmployĂ©s.

Le SecrĂ©taire ExĂ©cutif du Secteur de Rambura, dans le district de Nyabihu, accusĂ© d’être soutenu par Ingwe Kabalisa Salomo, est soupçonnĂ© de harceler certains employĂ©s et d’en menacer d’autres, leur disant qu’ils n’auront jamais la paix au travail tant qu’il dirigera ce secteur. Pendant ce temps, l’administration du district affirme que, suite Ă une enquĂŞte, […]
Nyabihu: The Sector Executive Secretary Allegedly Protected by “Ingwe” Accused of Harassing Employees.

The Executive Secretary of Rambura Sector in Nyabihu District, allegedly backed by Ingwe Kabalisa Salomo, is accused of constantly harassing some employees while telling others that they will never have peace at work as long as he remains in charge of the sector. Meanwhile, the district leadership claims that upon investigating the issue, they found […]
Nyabihu: Gitifu w’umurenge uhagarikiwe n’ingwe aravugwaho guhoza ku nkeke abakozi

Gitifu w’Umurenge wa Rambura, mu karere ka Nyabihu, bivugwa ko ashyigikiwe n’Ingwe Kabalisa Salomo aravugwaho guhoza abakozi bamwe ku nkeke, abandi akababwira ko batazagira amahoro mu kazi mu gihe akiyoboye uyu murenge. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kuva bwamenya iki kibazo bwagikurikiranye bugasanga bapfa utuntu tw’amafuti. Inkuru y’itotezwa rikorerwa bamwe mu bakorera ku […]
Kamonyi: Umuturage yateye Grenade mu rugo rwa mugenzi we

Inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi ziri guhigisha uruhindu umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste, nyuma gutera igisasu cya Grenade mu rugo rwa mugenzi we. Byabereye mu Kagari ka Mbati, ho mu murenge wa Mugina; mu ijoro ryacyeye. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yateye grenade […]
Abadepite ntibiyumvisha uko MININFRA imaze imyaka 15 yarabuze Frw 722,000 yo kwishyura abaturage bo mu Bweyeye

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko; basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo ibisobanuro ku mpamvu yatumye hari abaturage bo mu Bweyeye bamaze imyaka 15 bategereje ingurane ingana na Frw 222,000 ariko amaso akaba yaraheze mu kirere. Iyi Minisiteri yabajijwe iki kibazo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, ubwo yo n’ibigo biyishamikiyeho […]
Nigeria: Abaturage bagera kuri 40 biciwe mu gitero cya Boko Haram

Kuri iki Cyumweru gishize, abakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu bishe abahinzi 40 mu gitero cyagabwe ku baturage bo mu bwoko bwa Dumba mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Borno, nk’uko umuyobozi mukuru muri iyi leta yabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize. Bivugwa ko aba barwanyi ari abo mu mutwe witwaje intwaro wa Boko Haram na […]
Komanda wa UNMISS yasuye Ingabo z’u Rwanda muri Torit

Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama 2025, Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian, yasuye Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Rwanbatt-1 mu birindiro bya Torit biherereye mu birometero 139 uvuye mu Mujyi wa Juba. Yakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu gice cy’amajyepfo, Brig Gen Dinesh Singh, ari kumwe n’umuyobozi w’ingabo zigize […]
Claudine wabaye umuyobozi wungirije wa RBA yapfuye

Claudine DeLucco Uwanyiligira wabaye Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri. Uwanyiligira yari umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013 aho yari afite inshingano zo gukurikirana amashami y’imari, igenamigambi, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere, akaba yari yungirije Arthur Asiimwe wari Umuyobozi Mukuru. Izi nshingano Uwanyiligira yazigezeho ari umuyobozi wungirije kandi yakomeje […]
Kampala: Batandatu biciwe mu gikorwa cyo kugerageza kwiba banki

Igipolisi cya Uganda cyaburijemo umugambi usa nk’ubwiyahuzi wo kwiba Banki ya Stanbic mu isoko rya Acacia Mall, kica abantu batandatu bakekwaho icyaha cyo kugerageza kwiba. Igipolisi cya Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama 2025, cyari cyabanje gutangaza ko hishwe bane uwa gatanu wakomeretse bikomeye akaba yari afunzwe n’abapolisi mu bitaro […]
Stade Amahoro yashyizwemo ikoranabuhanga rya VAR

Stade Amahoro yashyizwemo ikoranabuhanga ryo gufasha abasifuzi mu byemezo bifashishije amashusho rizwi nka Video Assistant Referee (VAR). Iyi stade mpuzamahanga ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza yatashywe ku mugaragaro mu mezi atandatu ashize kandi yatangiye kwakira imikino muri Kanama 2024. Amakuru yizewe agera kuri BWIZA yemeza ko Stade Amahoro yamaze gushyirwamo ibikoresho […]
M23 yisubije Ngungu nyuma yo kubagagura FARDC n’abarimo Abarundi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama wisubije agace ka Ngungu ko muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu Cyumweru gishize ni bwo FARDC ifatanyije n’abarimo Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari bambuye M23 kariya gace kitegeye agace gakungahaye ku […]
UAE: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama 2025, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Nigeria, Perezida Bola Tinubu i Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bombi bitabiriye inama ya Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW). Kuri uyu wa Mbere, kimwe na mugenzi we, Perezida wa Nigeria yatangaje […]
Amafaranga yo gufasha Kanyankore yarigitiye mu bifu by’abakomeye

Hari amafaranga yegeranyijwe kugira ngo afashe Kanyankore Gilbert YaoundĂ©, umutoza w’icyamamare mu mupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba, ariko ayo mafaranga yaje kumugeraho atuzuye nk’uko bari bayakusanyije. Nyuma y’uko hagaragaye inkuru mbi ivuga ko Kanyankore w’imyaka 73 arwaye kanseri kandi arembye, abakunzi b’umupira w’amaguru i Burundi, abo yatoje mu makipe nka Vital’o ndetse […]
Icyamamare cya mbere cyapfiriye mu nkongi y’umuriro i Los Angeles

Dalyce Curry wamenyekanye muri filime nka The Blues Brothers, The Ten Commandments, na Lady Sings the Blues, yapfuye afite imyaka 95 mu nkongi ikomeye y’umuriro yabaye i Los Angeles. Umubiri w’uyu mukecuru wari uzwi nka “Momma D” mu muryango we, wabonetse mu nzu ye yari yasenywe n’umuriro mu gace ka Altadena. Urupfu rwe rwemejwe ku […]
Imidari yatanzwe mu mikino Olempike ya Paris 2024 yangiritse itamaze kabiri

Abakinnyi barenga 100 bitabiriye Imikino Olempike ya Paris 2024 bamaze gusubiza imidari yabo nyuma y’amezi atanu gusa kubera ko yangiritse. Nk’uko byatangajwe na Reuters iyi midari yakorewe mu ruganda rw’Icyubahiro rwa Paris (Monnaie de Paris) aho amakosa yabaye ku rwego rwo gukoresha ibinyabutabire bidafite ubuziranenge bikaba aribyo byateye iyo midari kwangirika mu buryo bwihuse. Ibi […]
Uganda: Besigye yashinjwe ikindi cyaha cyamucisha umutwe

Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama abashinjacyaha ba gisirikare muri Uganda bongeye icyaha cy’ “ubuhemu”, gishobora guhanishwa igihano cy’urupfu, ku rutonde rw’ibyaha biregwa umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi Kiiza Besigye. Kiiza Besigye, umaze igihe atavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni, umaze imyaka hafi 40 ku butegetsi, yafatiwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Kenya mu Gushyingo […]
Urukiko rwasabye ko Karasira ugisaba umwanya atangira kwiregura

Urukiko Rukuru mu Rwanda rwategetse ko Aimable Karasira Uzaramba atangira kwiregura ku byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu gihe abamwunganira bavuga ko bagikeneye igihe cyo gutegura. Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama, Me Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema bunganira Karasira babwiye urukiko ko bamaze igihe gito cyane bemerewe kumwunganira. Bavuga ko bakunze […]
DIGP Sano yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Abahawe impanuro ni abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU3-7, rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi bayobowe na […]
Kibumba: Sukhoi-25 na kajugujugu za FARDC zishe abasivile 10

Umutwe wa M23 ku wa Mbere washinje ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kwica abaturage b’abasivile 10, nyuma y’imirwano yasakiranyije impande zombi ku Cyumweru gishize. Ni imirwano yabereye muri Groupement ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo. Abanyamakuru ba BWIZA bageze hafi y’aho imirwano yaberaga babonye impande zombi zikoresha ibibunda binini mu kurasana. Amakuru […]