WhatsApp-Image-2025-01-13-at-11.13.22_0099bc68

Abadepite ntibiyumvisha uko MININFRA imaze imyaka 15 yarabuze Frw 722,000 yo kwishyura abaturage bo mu Bweyeye

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko; basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo ibisobanuro ku mpamvu yatumye hari abaturage bo mu Bweyeye bamaze imyaka 15 bategereje ingurane ingana na Frw 222,000 ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Iyi Minisiteri yabajijwe iki kibazo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, ubwo yo n’ibigo biyishamikiyeho barimo baganira n’abadepite kuri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.

Raporo ya 2023/24 igaragaza ko muri 2010 ubwo hakorwaga umuhanda Matyazo-Mudasomwa hari abaturage umunani bangiririjwe imitungo ifite agaciro ka Frw 722,000; gusa imyaka 15 ikaba yihiritse batarahabwa ingurane y’imitungo yabo.

Depite Muyango Mukayiranga Sylivie yabajije Minisiteri y’Ibikorwaremezo niba yaba yarabuze amafaranga make nk’ariya, na cyane ko sosiyete yari ibereyemo umwenda abangirijwe imitungo ivuga ko amafaranga yabo yayashyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Yagize ati: “Baberewemo umwenda, mwumve; wa Frw 722,000 gusa. Ariko hashize imyaka 15 batarishyurwa. Nkibaza nti ‘ubu se noneho abantu bamaze imyaka 15 batarishyurwa kandi ari Frw 722,000, tubyite ko ari ubushobozi bwabuze? Ese bizagenda gute’?”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Kabera Olivier, yavuze ko ikibazo cya bariya baturage ntacyo yari azi; gusa ashimangira ko bagomba kwishyurwa mu maguru mashya.

Ati: “Twe turabigira umwihariko, rwiyemezamirimo arabishyura natabishyura twebwe turabishyura.”

Kabera yunzemo ko Sosiyete yitwa ECOBARIS ibereyemo umwenda bariya baturage “na yo igomba kugirwaho ingaruka, kuba bari bafite mu nshingano kwishyura ntibabikore mu yandi masoko na bo bibagiraho ingaruka.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *