Urukiko Rukuru mu Rwanda rwategetse ko Aimable Karasira Uzaramba atangira kwiregura ku byaha akurikiranyweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, mu gihe abamwunganira bavuga ko bagikeneye igihe cyo gutegura.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama, Me Bruce Bikotwa na mugenzi we Felicien Gashema bunganira Karasira babwiye urukiko ko bamaze igihe gito cyane bemerewe kumwunganira. Bavuga ko bakunze guhura n’amananiza ya gereza afungiyemo igihe babaga bashaka gutegurana urubanza.
Bavuze ko batemererwa kwinjirana ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa muri Gereza ya Mageragere afungiwemo iri mu nkengero z’umujyi wa Kigali kandi batanemererwa no gukoresha mudasobwa za gereza bategura urubanza.
Bakomeza bavuga ko hari ibimenyetso by’ubushinjacyaha bigizwe n’amavidewo bagombye kureba bari kumwe n’uwo bunganira. Umushinjacyaha akavuga ko izo videwo zigize ibiganiro Karasira yacishaga ku muyoboro wa YouTube zikubiyemo ibyaha aregwa.
Karasira akaba ashinjwa guhakana, gupfobya no guha ishingiro jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha, gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Urukiko rwavuze ko igihe bahawe bagombye kuba hari icyo bakoze kigaragara.
Ku ruhande rwabo, ubushinjacyaha n’urukiko basanga uruhande rw’uregwa rugamije gutinza urubanza. Bavuze ko ayo mavidewo bashaka kurebana na Karasira bitaba ngombwa ko baba bari kumwe.
Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko ataregeshwa za videwo uko zakabaye ahubwo ko ari amwe mu magambo azikubiyemo.
Abamwunganira bavuga ko kubaha umwanya uhagije byatuma basesengura zimwe muri videwo Karasira atemeranywaho n’ubushinjacyaha.


