CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v80), quality = 82

UAE: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Mutarama 2025, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yabonanye na mugenzi we wa Nigeria, Perezida Bola Tinubu i Abu Dhabi, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho bombi bitabiriye inama ya Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW).

Kuri uyu wa Mbere, kimwe na mugenzi we, Perezida wa Nigeria yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri X.

Perezida Tinubu yavuze ko Afurika ifite ibyo ikeneye kugira ngo yiteze imbere, avuga ko uyu mugabane ufite umutungo, abaturage, ndetse n’ubushobozi.

Yanditse ati: “Kuri uyu mugoroba, mbere ya Abu Dhabi Sustainability Week, nagiranye ibiganiro bifatika na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

IMG 3489 668x1024 1

Yakomeje agira ati: “Afurika ifite icyo isabwa kugira ngo yiteze imbere. Dufite amikoro, abaturage, n’ubushobozi. Tugomba guhindukirira imbere (muri Afurika) kugira ngo tunoze ubucuruzi hagati ya Afurika n’ubufatanye kugira ngo bigirire akamaro Abanyafurika n’umugabane. Igihe cya Afurika kirageze. Twabishobora. Tugomba. Tuzabikora. ”

Ku wa Gatandatu, nibwo Perezida Tinubu yavuye Abuja agiye kwitabira inama ya Abu Dhabi  Sustainability Week ya 2025 ibera muri UAE.

Kimwe na mugenzi we w’u Rwanda, Tinubu yerekeje  mu Burasirazuba bwo Hagati ku butumire bwa Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.

GhMkO5fXAAAslar

Iyi nama ifite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti “The Nexus of Next: Supercharging Sustainable Progress,” iteganijwe kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 18 Mutarama i Abu Dhabi. Iyi nama ihuza abayobozi b’Isi hagamijwe kwiga uko hakwihutishwa iterambere rirambye no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bazafata ijambo muri iyi nama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *