Inyubako ya stade ya Cricket iherereye mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro yagenewe igikombe cyahawe izina rya ArchDaily’s 2018 building Awards.
Iki kibuga cyanditse mu gitabo cy’amateka ku isi “Guiness world record” kubera uburyo cyubatswe.
Imihango yo gutanga igikombe kuri iyi nyubako yiswe iy’umwaka, ArchDaily’s 2018 building Awards iteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2018.
Eric Dusingizimana ni umuyoboz mukuru w’uyu mukino mu Rwanda.
Agira ati “Ibi bisobanuye ibintu byinshi, iyi ni stade mpuzamahanga yihariye ugereranije n’izindi stade zikinirwaho uyu mukino, iyo urebye uburyo yubatse biguha ishusho y’igihugu cyose muri rusange uburyo kizwi mu ruhando rw’ibindi bihugu nk’u Rwanda rw’imisozi igihumbi, ni byo bituma iba umwihariko ku isi yose.”
Ni ikibuga cyatwaye asaga Miliyoni 950 z’amafaranga y’u Rwanda kikaba cyarubatswe mu gihekingana n’imyaka 6 aho cyatashywe ku mugaragaro mu mpera z’umwaka wa 2017.





