Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko Stephen Constantine yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Uyu mutoza w’Umwongereza w’imyaka 63 si mushya kuri iyi kipe, kuko yayitoje hagati ya 2014 na 2015 mbere yo kongera kuyigarukaho kuri ubu.
FERWAFA ivuga ko ashyizwe kuri uyu mwanya mu rwego rwo gukomeza kubaka no kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, haba mu mikinire ndetse no mu miyoborere ya tekinike.
Constantine azaba anashinzwe gutoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, aho azafatanya n’abatoza basanzwe mu ikipe ya tekinike kugira ngo hubakwe gahunda ihamye igamije guteza imbere umupira w’amaguru no kongera ubushobozi bw’abakinnyi b’Amavubi.
Biteganyijwe ko uyu mutoza azatangira inshingano ze ku wa 16 Werurwe 2026, aho azatangirana n’ikipe y’igihugu mu myiteguro y’amarushanwa ya FIFA Series ateganyijwe kubera i Kigali muri uku kwezi kwa Werurwe.
Ikipe ya nyuma yatoje ni iy’igihugu cya Pakistan national football team. Kugaruka kwe ku buyobozi bwa Amavubi bitegerejweho kongera imbaraga mu mikinire y’iyi kipe, cyane cyane mu marushanwa mpuzamahanga.


