Abaturage bo mu murwa mukuru wa Sudani bavuze ko bumvise amajwi ya drones n’urusaku rw’iturika mu gice kiri hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Khartoum mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umunsi umwe mbere y’uko ubuyobozi bwa Sudani bufungura ikibuga ku ngendo z’imbere mu gihugu nyuma y’imyaka 2 gifunze.
Abatangabuhamya babwiye AFP ko ayo majwi yumvikanye hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa moya za mu gitondo, mu bice byo hagati no mu majyepfo ya Khartoum.
Iki kibuga cyari gifunzwe kuva muri Mata 2023 ubwo intambara yadukaga hagati y’ingabo za leta ya Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), intambara yasize ibikorwa byinshi by’ingenzi byangiritse bikomeye mu murwa mukuru.
Ku wa mbere, Ikigo cya Leta gishinzwe iby’indege cyari cyatangaje ko ikibuga kizatangira gukora kuri uyu wa gatatu, ingendo z’imbere mu gihugu zikazatangira buhoro buhoro nyuma yo kurangiza ibikorwa bya tekinike n’imyiteguro.
Nubwo Khartoum yari imaze iminsi ifite ituze nyuma y’uko ingabo zigaruriye umujyi, ibitero bya drones byakomeje, RSF ikaba ikunze gushinjwa kubikora igamije kwangiza ibikorwa bya gisirikare n’iby’abasivili.
Undi mutangabuhamya yabwiye AFP ko drones zateye mu gice cy’amajyaruguru ya Omdurman, ahari zimwe mu kambi nini za gisirikare muri Sudani.
Nta mutwe wari wahita wiyitirira ibyo bitero, kandi nta makuru yari yatangazwa ku bahasize ubuzima cyangwa ku byangiritse.
Iki gitero cyo kuri uyu wa kabiri kibaye icya gatatu mu cyumweru kimwe. Icyumweru gishize, drones zari zateye inkambi ebyiri y’ingabo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Khartoum, nubwo umuvugizi w’ingabo yavugaga ko nyinshi muri zo zari zafashwe.
Nyuma y’uko ingabo za leta zigaruriye Khartoum, abasaga ibihumbi 800 bamaze gusubira mu murwa mukuru. Ubuyobozi bushyigikiye ingabo bukaba bwaratangiye gahunda yo kongera kubaka umujyi no kwimura abayobozi bava i Port Sudan aho bari barahungiye.
Gusa ibice binini bya Khartoum ntibirasanwa, kandi abaturage benshi baracyabura umuriro w’amashanyarazi kubera ibikorwa bya drones za RSF.
Ubu urugamba rukomeye ruri mu burengerazuba bw’igihugu, aho RSF imaze amezi arenga 18 zigerageza gufata umujyi wa El-Fasher, umujyi wa nyuma ukomeye muri Darfur utarafatwa. RSF iramutse iwufashe yahita igenzura Darfur yose ndetse n’igice kinini cy’amajyepfo ya Sudani, mu gihe ingabo za leta zigifite ubutegetsi mu majyaruguru, hagati n’iburasirazuba.
Intambara muri Sudani imaze guhitana ibihumbi n’ibihumbi by’abantu, hafi miliyoni 12 bamaze guhunga.


