Sudan y’Epfo:Abarenga 300 barimo n’abaganga baguye mu bushyamirane bw’amoko

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano muri Sudan y’Epfo ziratangaza ko abasaga 300 ari bo bamaze gupfa ndetse, abandi benshi bakaba barakomerekeye mu mirwano iheruka yahuje amoko abiri yo mu burasirazuba bwa Sudan y’Epfo mu gace ka Jonglei.

Iyi mirwano imaze igihe ishingiye ku kwihorera,yongeye kuba kuwa 16 Gicuransi hagati y’urubyiruko rwo mu bwoko bw’aba Murle n’aba Lou Nuer.Ibi bikaba byaratangiye urubyiruko rw’aba Murle rutwika inzu zo mu gace ka Uror gatuwe n’aba Lou Nuer nyuma na bo bakaza kubiraramo mu rwego rwo kubihimuraho nk’uko umwe mu basaza muri aka gace yabitangarije BBC.

Uretse abaturage basanzwe,iyi mirwano yapfiriyemo n’abakozi mu by’ubuvuzi barimo umwe mu baganga batagira imipaka bari baraje gutanga ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage batamerewe neza kubera ibisigisigi by’amakimbirane yakunze kuranga aka karere.Inkomere z’amasasu ni zo zigaragara ku bwinshi kandi abakomeretse bikabije burijwe indege bajyanwa ku bitaro bikuru mu murwa mukuru wa Juba ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuye.

Inzego z’umutekano muri Sudan y’Epfo zivuga ko abasaga 800 ari bo bamaze kugwa muri uku gushyamirana kuva aho ibi bitero byo kwihorera bitangiriye muri Gashyantare.

Amasezerano yo gushyira akadomo kuri aya makimbirane no kugarura amahoro yasinywe muri Gashyantare gusa kuva icyo gihe imirwano hagati y’amoko yagiye iba inshuro nyinshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *