Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuyobozi w’Ingabo akaba na Perezida w’agateganyo wa Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yagwishije indege ye ya perezida ku kibuga cy’indege gikuru cya Khartoum ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira muri Mata 2023.
Amashusho yanyujijwe mu bitangazamakuru bya Leta yerekanwe mu rwego rwo kwerekana ko ububasha bwa leta bugenda busubira mu murwa mukuru.

Amashusho yerekanye Gen. Burhan yururuka mu ndege nyuma asura icyicaro gikuru cy’ingabo, aho yasobanuriwe byinshi n’Umugaba Mukuru, Gen. Mohamed Osman Al-Hussein, ku kibazo cy’umutekano.

Mu gihe Burhan yari yasuye ikibuga cy’indege akoresheje kajugujugu muri Werurwe, kuri uyu wa Gatandatu kuhagera n’indege ya perezida byerekana ko igisirikare gifite ubushobozi bwo kurinda icyo kibuga, nubwo inyubako zacyo zikomeje kuba amatongo.
Amezi ane ashize, ingabo za leta zongeye kwigarurira Khartoum ziyambuye ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF). Kuva icyo gihe guverinoma yatangiye gushyira ingufu mu kugarura serivisi z’ibanze no gusana ibikorwa remezo by’umujyi.


