Minisitiri w’intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibibazo bya politiki ndetse n’imyigaragambyo ikabije yamagana ubutegetsi bwa gisirikare bwatesheje agaciro demokarasi muri iki gihugu.
Icyemezo cya Hamdok, cyatangarijwe kuri televiziyo ku Cyumweru, itariki 02 Mutarama 2022, kije nyuma y’ibyumweru bitandatu agarutse ku mwanya we mu masezerano yagiranye n’abayobozi ba gisirikare bari bakoze coup d’Etat, avuga ko bishobora gukiza inzibacyuho ya politiki ya Sudani.
Ariko umuryango uharanira demokarasi wanze ayo masezerano, kandi Hamdok yananiwe gushyiraho guverinoma nshya kuko abantu ibihumbi n’ibihumbi bakomeje kwigaragambya bamagana ubutegetsi bw’igisirikare.
Mu ijambo rye ryo kwegura nk’uko tubikesha Al Jazeera, Hamdok yavuze ko hakenewe ibiganiro nyunguranabitekerezo kugira ngo bumvikane ku “masezerano y’igihugu” no “gushyiraho imirongo ngenderwaho” kugira ngo Sudani yuzuze inzibacyuho igana muri demokarasi.
Hamdok yagize ati: “Nahisemo gusubiza inshingano no gutangaza ko nsezeye ku mwanya wa minisitiri w’intebe, kandi mpa amahirwe undi mugabo cyangwa umugore wo muri iki gihugu cyiza kugira ngo agifashe kunyura mu gihe gisigaye cy’inzibacyuho cyerekeza ku gihugu kigendera kuri demokarasi.” .


