Sudani na Irani byamaganye byimazeyo ibiherutse gutangazwa ko Irani yashakaga gushinga ibirindiro by’igisirikare cyo mu mazi ku nkombe za Sudani ku Nyanja Itukura ku ngurane y’intwaro na drones.
Aya makuru ubwa mbere yasohowe n’ikinyamakuru The Wall Street Journal ku Cyumweru, itariki ya 3 Gashyantare 2024, avuga umujyanama mu by’ubutasi muri Sudani utaravuzwe izina wavuze ko Sudani yanze iki cyifuzo kubera impungenge z’uko byahungabanya umubano na Amerika na Israel.
Kanda hano hasi usome iyo nkuru
Icyakora, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sudani, Ali Al-Sadiq, yabwiye ikinyamakuru Sputnik cyo mu Burusiya ubwo yari mu nama y’ububanyi n’amahanga yabereye i Antalya, muri Turkiya kuri iyi tariki ya 4 Werurwe, ati: “Sudani nta cyifuzo cya Irani yigeze ibona kirebana n’ibirindiro by’amato ku Nyanja Itukura.”
Yakomeje ashimangira ati: “Amakuru ni ibinyoma. Irani ntiyigeze isaba ibirindiro, kandi ikibazo nticyigeze kizamurwa mu ruzinduko rwanjye ruheruka. ”
Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani, Nasser Kanaani, nawe yunzemo avuga ko ibyo birego “bishingiye kuri politiki” anashimangira ko Irani itigeze itanga icyifuzo nk’icyo.
Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani, Brig. Gen. Nabil Abdullah, na we yahakanye iyi nkuru, agaragaza ko atari ukuri. Yavuze ko aya makuru “atari ukuri rwose” kandi ashingiye ku makuru y’ibinyoma, harimo n’izina ritari ryo ry’uvugwa ko ari umuyobozi muri Sudani.
Uku kubihakana kuje mu gihe hakomeje ingamba zo gusana umubano wa dipolomasi hagati ya Sudani na Irani. Ibihugu byombi biherutse kwemera kwihutisha gahunda yo gufungura ambasade nyuma y’imyaka irindwi umubano wabyo ujemo igitotsi.


