Sudani : Urukiko rwakuyeho igihano cy’urupfu cyari cyakatiwe umwangavu wishe umugabo iwabo bamuhatiye

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo muri Sudani kuri uyu wa Kabiri rwisubiyeho ku gihano rwari rwakatiye umwana w’umwangavu wishe umugabo we yakomeje kuburana avuga ko yashakaga kumufata ku ngufu, rumukatira imyaka 5 nk’uko umwunganizi w’uyu mwana avuga.

Noura Hussein, w’imyaka 19, uvuga ko se umubyara yamushyingiye umugabo wari na mubyara we, yari yakatiwe n’urukiko rugendera ku matwara ya kisilamu igihano cy’urupfu, akazicwa amanitswe, kubera icyaha cyo kwica umugabo we.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bahamagaye perezida wa Sudani, Omar al-Bashir ngo ahe imbabazi Hussein, bavuga ko yahatiwe umugabo kandi akiri umwana kandi akaba yarishe uwo mugabo mu rwego rwo kwirwanaho, maze kuri uyu wa kabiri urukiko rw’ubujurire ruburizamo igihano cy’urupfu yari yakatiwe.

Hejuru y’igihano cy’imyaka 5 yakatiwe, hiyongeraho amande y’amapounds yo muri Sudani 375 angana n’amadolari 20 nk’uko byatangajwe n’umwunganizi we witwa Al-fateh Hussein ubwo yavuganaga na Reuters ariko utagize byinshi birambuye atangaza.

Iyi nkuru iravuga ko Noura Hussein yashyingiwe afite imyaka 16 ariko akanga agahungira ku muntu bafitanye isano akahamara imyaka 3. Yasubiye iwabo mu muryango we I Khartoum muri Mata, uyu mwaka, nyuma y’aho se yari amaze kumwizeza ko ubukwe bwasubitswe ariko ahageze asanga yabeshywaga ndetse imyiteguro y’ubukwe igeze kure.

Avuga ko yanze gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we nyuma yo gushyingirrwa, ariko ngo ku munsi wa gatandatu umugabo amufata ku ngufu mu gihe bene wabo batatu bari bamumufatiye ngo ahame hamwe.

Ku munsi wakurikiye, umugabo yagerageje kongera kumufata ku ngufu, maze mu gihe yageragezaga kumuhagarika amutera icyuma aramwica. Urukiko rwa kisilamu rukaba rwarasanze Noura ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bwateguwe muri Gicurasi rumukatira igihano cy’urupfu cyaje gusubikwa n’urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa kabiri, itariki 26 Kamena 2018.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *