Inteko ishinga Amategeko ya leta ya Sudani y’Epfo yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo perezida Kiir yahabwa indi manda y’imyaka 3.
Bamwe mu banyepolitiki bakkomeye muri kiriya gihugu barimo Minisitiri w’ubutabera, ushinzwe ibijyanye no kuvugurura Itegekonshinga n’abandi batandukanye bavuga ko uyu mugabi uri kwiganwa ubushishozi kugira ngo perezida wabo Kiir azabashe kuba yayobora kugeza 2021.
Ibi biganiro kandi biranarebera hamwe uburyo perezida Kiir azayobora inzibacyuho mu gihe bazaba bari kunoza biriya bikorwa.
Mu mezi yashize, bamwe mu bategetsi bo muri kiriya gihugu batangaje ko niharamuka nta gikozwe mu kugarura amahoro mu baturage, amatora y’umukuru w’igihugu nay o ashobora kuzateza ibibazo ku bijyendanye n’ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’amahoro ya 2005.
Amavugurura y’Itegekonshinga muri 2018 muri kiriya gihugu azaganirwaho n’abagize Inteko ishinga Amategeko dore k no muri 2011 Inteko rusange yari yateranye ikabanza kugira ibyo ihinduramo.
Igitekerezo cyo kongeza perezida kiiir manda y’imyaka 3 cyatanzwe n’umwe mu banyamategeko bo muri kiriya gihugu muri 2015, kugeza ubu kikaba cyari kitaravugwaho na rimwe.


