Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko ibintu bikomeje kudogera muri leta ya Sudani y’Epfo kubera ikibazo cy’inzara yibasiye abaturage bo muri kiriya gihugu hakiyongeraho n’umutekano mucye ariko leta ya Salva Kiir yo ikaba itabikozwa ahubwo iri kwigurira ibirwanisho.
Uyu muryango utangaza ko kugeza ubu intwaro zitandukanye zikomeje kwinjizwa mu gihugu ziguzwe ibikomoka kuri peteroli no mubindi bikorwa bitandukanye zigurwa na leta aho kubanza kwita ku baturage bashegeshwe n’amapfa guhera mu myaka yashize.
Ubusanzwe muri iki gihugu, ubucukuzi bw’ibikomoka kuri Peteroli byinjiza umutungo uhwanye na 96% by’umutungo w’igihugu, aho byibuze guhera mu kwezi kwa 3 kugera mu kwa cumi 2016, ibitoro byinjije asaga Miliyoni 243 z’Amadolari.
Kuri ubu, iki gihugu ngo kiri gukoresha hafi ½ cy’umutungo mu kugura intwaro muri Amerika, mu gihe abaturage basaga ibihumbi 100 bamaze guhitanwa n’inzara abandi bakaba babayeho mu bizima buri kuva Salva Kiir yakwima ingoma.

Bitewe n’ibibazo by’umutekano mucye biri muri kiriya gihugu, ikibazo cy’inzara kiri gusya kitanzitse kuko nta bikorwa by’iterambere biri gukorwa ngo abaturage babashe kuba bakwikura mu bukene guhera mu mwaka wa 2014.
Iyi raporo ya UN ivuga ko leta ya Sudani y’Epfo igifite umugambi wo kugura intwaro nyinshi no kuzikwirakwiza mu bashinzwe gucunga umutekano mu gihugu bari mu nzego zitandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily monitor cyo muri Uganda gitangaza ko intwaro nyinshi zikomeje kwinjira muri Sudani y’ Epfo ziciye ku mupaka uyihuza na Uganda ariko hakaba hari n’ibindi bihugu bivugwaho gufatanya na Sudani y’ Epfo muri uyu mugambi wo kugura intwaro birimo na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Leta ya Sudani kandi iragura intwaro mu gihe Amerika yo ikomeje kurwanya uyu mugambi isaba ko iki gihugu cyahagarikirwa uburenganzira bwo kugura intwaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


