Amerika yasabye Loni gufatira ibihno bikomeye abayobozi bo muri Sudani y’Epfo bagera kuri 6 kuko batubahirije amasezerano y’amahoro ,kubangamira ibikorwa by’ubutabazi ndetse no gushaka kuyobya imfashanyo zigenewe abaturage mu gihe igihugu kimaze imyaka mu ntambara.
Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Amerika yasabye Loni gukurikirana abayobozi bakomeye barimo Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Martin Elia Lomuro, Minisitiri w’Itumanaho, Michael Lueth; Minisitiri w’Ingabo, Kuol Manyang Juuk; Umuyobozi Mukuru wungirije mu Ngabo, Malek Reuben Riak Rengu; uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri kiriya gihugu , Paul Malong ndetse na Koang Rambang, Guverineri wa Leta ya Bieh.
Ni muri urwo rwego ejo kuwa 27 Gicurasi 2018, Amerika yasabye ko Loni yakuriraho aba bayobozi ingendo zo mu mahanga bakoraga ndetse n’imitungo yabo igafatirwa.
Biteganyijwe ko kuwa Kabiri w’iki cyumweru ari bwo agashami ka Loni gashinzwe umutekano kaziga kuri ubu busabe, hanyuma kuwa Kane hakorwe amatora harebwe niba ubwo busabe bufite ishingiro.
Si ubwa mbere Amerika isabira ibihano abayobozi bo muri iki gihugu, ariko akenshi ugasanga butubahirijwe kuko ibihugu bihuriye mu kanama ka Loni bitabihurizaho.


