Sudani y’Epfo: IGP Dan Munyuza kandi yitabiriye n’umuhango wo kwizihiza umunsi w'intwari

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa gatatu w’uruzinduko rw’akazi agirira muri Sudan y’epfo, kuri uyu wa 30 Nyakanga, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriwe na Mugenzi we wa Sudan y’Epfo General Majak Acek. Bagirana ibiganiro byibanze ku kurwanya no gukumira ibyaha, gusangira ubunarararibonye, kubaka ubushobozi no guhanahana amakuru.

EAs0DcFWsAAh5JQ

Ibi biganiro byagarutsweho n’aba bayobozi bombi byari mu murongo w’ubufatanye usazwe uranga Polisi y’u Rwanda y’iya Sudan y’Epfo. Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ndetse no gushyigikira amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu mwaka wa 2011.

EAsy0ruWwAAKzNp

Abapolisi benshi ba Sudan y’Epfo bahuguwe ndetse bigishwa na Polisi y’u Rwanda. Umubare muni ni w’abapolisi bakuru barangije amasomo ahanitse mu by’ubuyobozi agenerwa aba-Ofisiye bakuru muri Polisi, aho bamwe bahavana impamyabumenyi ihanitse y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu masomo ajyanye no gukemura impaka. Ni amasomo atangirwa mu Ishuri rikuru rya Pilisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze intara y’Amajyaruguru.

EAs0DcLWsAALrn9

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza kandi yitabiriye n’umuhango wo kwizihiza umunsi w’intwari wabereye mu murwa mukuru – Juba. Uyu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Sudan y’Epfo witabiriwe n’abayobozi bakuru muri Sudan y’Epfo ndetse n’imiryango mpuzamahanga. Ni umuhango waranzwe n’akarasisi ka gisirikare no kwambika imidari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *