Sudani y’Epfo: Intama yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwo muri Sudani y’Epfo rwakatiye igifungo cy’imyaka itatu intama nyuma yo kuyihamya icyaha cyo kwica umugore w’imyaka 45 y’amavuko witwa Adhieu Chaping agapfa, imuvunnye imbavu.

Nk’uko The Mirror yabitangaje kuri uyu wa 28 Gicurasi 2022, umuyobozi wa Polisi mu gace ka Rumbek East uyu mugore yiciwemo, Major Elijah Mabor yasobanuye ati: “Intama yamuteye yakubise umukecuru mu mbavu, ahita apfa.”

Maj. Mabor yakomeje avuga ko ubwo iyi ntama yari imaze kwica uyu mugore, yahise itabwa muri yombi, ifungirwa muri sitasiyo ya Polisi. Ati: “Icyo dushinzwe ni ugutanga umutekano no guhagarika imirwano. Intama yatawe muri yombi kandi ubu iri muri kasho kuri sitasiyo ya Polisi.”

Mu gihe iyi ntama yari ifunzwe, hitabajwe urwego rw’ubucamanza (urukiko) rufite ububasha bwo guhamya cyangwa kugira umwere ukurikiranyweho icyaha, rwanzura ko igomba gufungirwa ku birindiro by’igisirikare mu gihe cy’imyaka itatu.

Uyu mupolisi yabajijwe impamvu nyir’iyi ntama witwa Duony Manyang Dhal atari we wari ukwiye guhanwa mu cyimbo cyayo, asubiza ko icyaha ari gatozi, bityo nyirayo ari umwere imbere y’amategeko.

Yagize ati: “Nyirayo ni umwere kandi intama ni yo yakoze icyaha, bityo rero iba ikwiye gutabwa muri yombi, hanyuma icyaha kikagezwa mu rukiko, rugafata umwanzuro.”

Urukiko rwaciye nyir’intama inka eshanu zo guha umuryango wa nyakwigendera nk’impozamarira, n’ubwo Maj. Mabor yemeza ko icyaha ari gatozi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *