Sudani y’Epfo n’iya ruguru zigiye guhurira mu biganiro byo kugarura amahoro

Sangiza iyi nkuru

Inama iheruka y’Afurika yunze ubumwe yabereye muri Ethiopia yemeje ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ng0 ibihugu 2 birimo Sudani y’Epfo n’iya Ruguru bibe byagirana ibiganiro mu bijyanye na politiki bityo bikabasha kuba byazura umubano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat, mu nama yabaye ku wa 19 Gicurasi 2017, i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yavuze ko hariho komite ishinzwe kurubera no gukurikirana ibikubiye mu masezerano yo muri 2012 areba ibi bihugu byombi agamije kugarura amahoro no guteza imbere ubukungu.
Uyu muyobozi yavuze ko babifashijwemo n’inama idasanzwe y’Afurika yunze ubumwe, ibi bihugu bigomba gukorera hamwe hagamijwe kugera ku ntego z’ubukungu mpuzamahanga ndetse muri iyi nama hakaba haranemerejwemo izindi ntambwe zizifashishwa mu kubishyira mu bikorwa.
Uyu muyobozi kandi yijeje ko ibi bizagerwaho no mu gihe ibihugu by’ibihangange nk’Amerika bizaba bikomeje kugaragaza ubufatanye no gushyira igitutu ku gihugu kimwe muri biriya kizagerageza kwanga gushyira mu bikorwa ariya masezerano y’ubufatanye.
Imiryango mpuzamahanga itangaza ko kugeza ubu bitoroshye kuba abaturage bo muri Sudani y’Epfo bagera ku iterambere ndetse no kubona ibyo kurya ari ikibazo mu gihe nta mutekano bafite. Umunyamabanga w’Afurika yunze ubumwe yavuze ko mu bihe bidatinze ibi bihugu biba byamaze kugirana umubano ndetse ko bizatanga umusaruro mwiza ndetse anasaba imiryango korohereza Sudani y’Epfo kubona imfashanyo n’uburyo bwo guhahirana n’ibindi bihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, umutekano w’ibihugu byombi nturagera ku rugero rushimishije kuva byakwitandukanya, ndetse abaturage batari bacye bakaba bakiri mu buhungiro mu gihe abasigaye mu gihugu nab o nta bikorwa by’iterambere babasha kugeraho kubera ikibazo cy’umutekano, ibi bikaba ari na bimwe mu bituma muri kiriya gihugu cya Sudani y’Epfo havugwaho kuba hari inzara idasanzwe mu baturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *