Intumwa yungirije y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) muri Sudani y’Epfo, Ambasaderi Dionyz Hochel yamaganye amagambo y’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda usanzwe ari Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yavuze kuri Ukraine.
Ni nyuma y’aho Gen. Kainerugaba agaragarije kuri Twitter ko nk’umwirabura, ashyigikiye ibitero u Burusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022.
Gen. Kainerugaba yagize ati: “Abantu benshi (batari abazungu) bashyigikiye u Burusiya muri Ukraine. Putin ari mu kuri kudashidikanywaho. Ubwo USSR (Ubumwe bw’Abasoviyete) yashyiraga misile za kirimbuzi muri Cuba mu 1962, Uburengerazuba bwari bwiteguye guturitsa Isi yose. None ubu mu gihe NATO yabikoze, biteze ko u Burusiya butakora nk’ibyo?”
Ambasaderi Hochel mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Juba muri Sudani y’Epfo, yamaganye amagambo y’uyu musirikare. Ati: “Twamaganye aya magambo. Twiteze ko ibihugu byo mu karere byumva uburemere bw’iki kibazo kandi bikaba biri mu murongo umwe na EU. Kandi nk’ibihugu bifite umurongo mwiza, bikwiye gufata umwanzuro wo kwamagana ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine.”
Uyu mudipolomate yongereyeho ko Leta ya Uganda nigaragaza ko iri mu murongo umwe n’uwa Gen. Kainerugaba ku buryo yumva intambara y’u Burusiya na Ukraine, izafatirwa ibihano.


