Umugaba mukuru w’abarwanyi bo ku ruhande rw’uwahoze ari visi perezida wa Sudani, Riek Mashar yaguye mu gitero cyari cyahuje aba barwanyi ba SPLA-IO ndetse n’abandi barwanyi bitwaje intwaro mu gace ko mu majyepfo ya Equateur muri Sudani y’Epfo.
Umuvugizi w’ingabo za Riek Mashar, Paul Lam Gabriel yatangarije Radio Tamazuj kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukuboza 2017 ko umuyobozi wa SPLA-IO’s Brig. Gen. Joseph Yallo ndetse n’abamurindaga 2 bose biciwe mu mirwano yabahuje n’undi mutwe witwaye gisirikare muri kiriya gihugu hakagwamo abatari bacye barimo n’abo ku ruhande rwe bakomeye.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Uyu muvugizi yakomeje avuga ko Geverinoma ya Sudani y’Epfo yakomeje kubagabaho ibitero guhera ku itariki ya 23 kugera mu gitondo cyo kuwa 26 Ukuboza 2017 mu gace ka Bangalondetse na Mundri ariko abishe uyu musirikare bakaba ari abitwaje intwaro bandi.
Uyu muvugizi wa SPLA yakomeje avuga ko aba bagizi ba nabi bateze igico imodoka yarimo uriya musirikare iyi modoka ikaba yari ivuye kuzana imishahara y’abasirikare bari kurwanira mu duce twa Galia na Bangalo ndetse no kubashakira ibyo kurya bagapfa batabigejejeyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


