Umunyarwanda, Eugene Torero yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro muri Sudani y’Epfo, South Sudan Revenue Authority, kigiye gutangizwa nk’uko byemejwe n’abagize inteko ishinga amategeko y’iki gihugu kuri uyu wa kabiri.
Nyuma y’isuzuma ritandukanye, abagize inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho ya Sudani y’Epfo bakaba bemeje ko Torero ari we uzayobora iki kigo kizaba gishinzwe gukusanya imisoro, ibijyanye na za gasutamo n’indi misoro iteganywa n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inkuru dukesha SudanTribune iravuga ko impaka zo kuri uyu wa kabiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sudani y’Epfo, zibanze ku kumenya niba bikwiye kuragiza iki kigo umunyagihugu cyangwa kikaragizwa umunyamahanga nk’Umuyobozi mukuru.
David Nailo Mayo, ukuriye komite y’inzobere mu genamigambi mu bukungu, yasobanuye ko uyu munyarwanda afite ubunararibonye Sudani y’Epfo yakungukiraho aramutse akoreshejwe.
Eugene Torero asanzwe ari umuyobozi wa Trade Mark East Africa (TMEA), umwanya ariho kuva mu Ukwakira 2015. Torero akaba ari nawe wari ukuriye ibiro bya TMEA muri Sudani y’Epfo, aho yagize uruhare mu ishyirwaho rya za gahunda zigamije gushyira mu bikorwa iterambere rya za gasutamo no koroshya ibijyanye n’ubucuruzi.

Usibye kuba muri TMEA, Eugene Torero yabanje kuba mu myanya itandukanye mu Kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, harimo kuyobora serivisi za gasutamo kuva mu 2005 kugeza mu 2010. Yabaye kandi umwe mu bagize task force ya Rwanda doing business kuva muuu 2007 kugeza mu 2010, ndetse agira uruhare mu mavugurura y’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibipimo byo gusoresha muri raporo ya Banki y’Isi y’ibijyanye no gukora business (World Bank Doing Business report).
Ubwo igihugu cya Sudani y’Epfo cyabonaga ubwigenge mu myaka 5 ishize, imwe mu mbogamizi zikomeye cyari gifite harimo uko kizagura ubukungu bwacyo ahanini bushingiye ku mafaranga aturuka kuri peteroli agira uruhare rungana na 98% mu ingengo y’imari y’igihugu.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


