Ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje ko Iran yagerageje gushinga ibirindiro by’amato ya gisirikare bihoraho ku nkombe y’inyanja itukura ariko Sudani yabyanze.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru mu butasi wa Sudani, Irani yahaye Sudani intwaro ziteye imbere, harimo n’ubwato bw’intambara butwara kajugujugu, kugira ngo yemererwe kubaka ibyo birindiro.
Uyu muyobozi, Ahmed Hassan Mohamed, yavuze ko ibyo birindiro byari gufasha Irani “gukusanya amakuru” no gushyira ubwato bw’intambara hafi y’umuyoboro wa Suez na Israel.
Sudani ariko yanze iki cyifuzo, kubera impungenge zo kwangirika k’umubano na Amerika na Israel, iki gihugu giherutse gushaka kunoza umubano wacyo nabyo.
Nubwo icyifuzo cya Irani cyanzwe, gishimangira akamaro ka Sudani, cyane cyane inkombe zayo ku Nyanja Itukura, ku bihugu by’akarere.
Intambara ikomeje kuba hagati y’ingabo za Sudani n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) yateje icyuho, ikurura ibitekerezo by’ibihugu bitandukanye bihatanira kugira ijambo mu karere.


