Ikipe y’Igihugu ya Suède yanze gukina igice cya kabiri cy’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi yahuriragamo n’u Bubiligi, nyuma yo kumenya ko hari abafana bari mu bari bayiherekeje barasiwe i Bruxelles.
Amakipe yombi yagwaga miswi igitego 1-1 ubwo hafatwaga icyemezo cyo guhagarika uriya mukino, ndetse abafana bari bagiye kuwureba bagasabwa kuguma muri Stade yitiriwe umwami Baudouin “kugeza abashinzwe umutekano babemereye kuhava.”
Nyuma UEFA yaje kwemeza ko uriya mukino usubitswe, ikavuga ko ari icyemezo cyafashwe “nyuma y’igitero bikekwa ko ari icy’iterabwoba cyabereye i Brussels” ku mugoroba wo ku wa Mbere.
Iyi mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi yunzemo andi makuru iyatangaza nyuma.
Mu gihe umukino warimo uba abafana ku mpande zombi bumvikanye baririmba mu ijwi riranguruye bumvikanisha ko bifatanyije na Suéde.
Nyuma mu ma saa sita z’ijoro ni bwo ababarirwa mu 35,000 bari bagiye kureba uriya mukino bemerewe gutaha mu matsinda.
Mbere y’iminota 45 ngo u Bubiligi bukine na Suède ni bwo abantu babiri barasiwe i Bruxelles, hafi ya Stade uriya mukino wabereyeho.
Bikimara kuba ntihahise hamenyekana niba abarashwe ari abafana ba Suède, gusa amakuru yemejwe n’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexandre de Croo ni uko abarashwe ari abanya-Suède.
Janne Andersson utoza ikipe y’Igihugu ya Suède nyuma y’umukino yemeje ko bamenyeshejwe ibyabaye igice cya mbere cy’umukino kikirangira; bahita bafata icyemezo cyo kudakomeza umukino.
Yunzemo ati: “Buri wese yababaye cyane, birangira abakinnyi bose bemeranyije kudakomeza umukino.”
Nyuma ya kiriya gitero inzego z’umutekano zahise zikaza umutekano i Bruxelles, gusa uwakigabye ntabwo aramenyekana.
Bikekwa cyakora ko ukiri inyuma yaba afite aho ahuriye n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.


