Sukhoi ya RDC yavogereye u Rwanda, Gatabazi arasimburwa, ba komanda ba EAC bahurira i Bujumbura: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Ugushyingo 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye kuri politiki ndetse n’umutekano.

Harimo ko:

Indege y’intambara ya RDC yavogereye u Rwanda

Indege y’intambara y’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) y’ubwoko bwa Sukhoi-25 ku manywa yo ku wa 7 Ugushyingo yavogereye ikirere cy’u Rwanda, isubirayo ihamaze umwanya muto.

Ni imwe mu zoherejwe i Goma ku munsi wari wabanje kugira ngo zifashishwe mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 wari umaze iminsi ufata ibice by’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru.

Iyi ndege yari mu bugenzuzi bw’umutekano yaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu by’akanya gato, ndetse Leta ya RDC yemeye ko ikosa ryo kuvogera ikirere cy’u Rwanda ryabayeho, irisegura.

Sukhoi-25 zarashe kuri M23

Nyuma y’iminsi ibiri zigeze i Goma, indege ebyiri za Sukhoi-25 z’igisirikare cya RDC zatangiye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 mu bice uyu mutwe wari uherutse gufata muri Rutshuru.

Ivuga kuri ibi bitero, M23 yashinje ingabo za Leta kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’abasivili ndetse no mu bikorwa byabo birimo iby’ubuhinzi, ariko Leta yo yatangaje ko byagabwe ku birindiro by’umwanzi, kandi byagenze neza.

Izi ndege zubuye imirwano yari imaze hafi icyumweru ihagaze, aho buri ruhande rwagiye rwigamba intsinzi. Amakuru mashya avuga ko imirwano ibera ku rugabano rwa teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo.

Gatabazi JMV yarasimbuwe

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 10 yashyizeho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mushya, Musabyimana Jean Claude, wasimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze kuri uyu mwanya umwaka n’igice.

Gatabazi yasimbuwe nyuma y’aho bimenyekaniye ko yagerageje gushakira umwana umwanya mu ishuri ryigisha ikoranabuhanga na porogaramu za mudasobwa, Rwanda Coding Academy, mu buryo butemewe, akoresheje ububasha yari afite muri Leta.

Gatabazi nyuma yo gusimburwa, yashimiye Umukuru w’Igihugu ku cyizere yari yaramugiriye, akamuha kuyobora iyi Minisiteri, amusaba imbabazi ku bitaragenze neza, ndetse amumenyesha ko yiteguye gutumwa mu gihe yazaba yongeye kumuhamagara.

Inama y’abasirikare bakuru ba EAC i Bujumbura

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) bateraniye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 9 Ugushyingo.

Ni inama yabaye ishingiye ku byemezo byafatiwe mu yahurije abakuru b’ibihugu bya EAC mu Misiri mu minsi ibiri yari ishize, aho basabye ko aba basirikare banoza gahunda ya misiyo yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC.

Iyi nama yatumiwemo komanda w’ingabo za misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), yaganiriwemo uburyo misiyo ya EAC izakorwa n’uko buri gihugu kizahagararirwa miyoborere yayo.

Guverinoma yagabanyije amasaha y’akazi n’amasomo

Guverinoma y’u Rwanda tariki ya 11 Ugushyingo yafashe icyemezo cyo kugabanya amasaha y’akazi ku bakozi ba Leta n’amasaha yo kwiga ku banyeshuri bose, guhera mu mashuri y’incuke.

Ku bakozi, akazi kazajya gatangira saa tatu z’igitondo karangire saa kumi n’imwe z’umugoroba, abanyeshuri batangire kwiga saa mbiri n’igice z’igitondo, bataha saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo korohereza abakozi n’abanyeshuri, kizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2023 ubwo Minisiteri ishinzwe abakozi n’umurimo izaba imaze gushyiraho amabwiriza acyerekeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *