Suwede: Abakozi bagiye gushyirirwaho akaruhuko ko gutera akabariro mu kazi (Pause Sexe)

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Suwede yashyize hanze raporo nto igaragaza uburyo abakozi bagiye guhabwa uburenganzira bwo gutera akabariro mu masaha y’akaruhuko mu kazi nk’uko habaho amasaha y’akaruhuko ko kunywa icyayi, kurya n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iki gitekerezo cyatanzwe n’umuyobozi w’umwe mu mijyi yo muri kiriya gihugu, Per-Erik Muskos wanaganiriye na BBC akayibwira ko uretse kuba ibi bizafashaabafite akazi kugakora bishimye, ahubwo ko bizafasha no gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka bigatuma umubare w’abaturage ugenda ugabanuka.
Uyu muyobozi avuga ko bitew n’umubare mucye w’abavuka muri kiriya gihugu cyandi akazi kakaba kabigiramo uruhare byongeye n’abavuka bakaba bigira mu mashuri kure, ngo bituma igihugu nta bana bahagije gifite bityo bikazafasha kuba havuka abandi ndetse mu gihe umugore n’umugabo bakorera ahantu hamwe cyangwa hegeranye bakabasha kuba bajya bahura bakagira icyo bimarira.
Muskos kandi yakomeje avuga koi bi ari bimwe mu byatuma habaho ibyishimo mu miryango ndetse no kuba byafasha mu kureba ahantu heza ho kuba mu gihe abantu batari mu ngo zabo.
Yagize ati “iyo umuntu ari mu rugo hamwe n’umuryango aba ahugiranye mu tuntu twinshi, kujyana abana gukina, kubitaho ku isuku n’ibindi,.. ariko hakenewe n’akanya ko abashakanye bitanaho mu gihe abo bana badahari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC ivuga ko uyu mugabo baganiriye yavuze ko nk’umuyoboziw’umujyi ategereje ko igitekerezo cye cyemezwa n’abandi bayobozi hanyuma ababishaka bakajya bafata isaha bashatse mu gihe bari mu kazi bakajya gushimishanya kuko n’ubundi bashobora kubikenera bikaba ngombwa ko bajya kubikorera mu rugo bikaba byakica kurushaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *