Amato abiri y’imizigo yagonganye mu nyanja ya Baltique ku nkombe z’umujyi wa Ystad wo muri Suwede ndetse n’ikirwa cya Bornholm cyo muri Danemark. Bumwe mu bwato bwarohamye, kandi amatsinda yo gushakisha no gutabara arashakisha byibuze abantu babiri.
Kuri uyu wa Mbere, nibwo aya mato abiri y’imizigo yagonganye mu nyanja ya Baltique nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bushinzwe amazi muri Suwede.
Jonas Franzen, ukuriye itumanaho mu buyobozi bw’amazi yo muri Suwede, yatangarije Deutsche Welle ko ikigo cye gikeka ko amato abiri y’imizigo, bumwe bwari buriho ibendera rya Danemark n’ubundi bwo mu Bwongereza yagonganye. Ibi byabereye mu mazi ya Suwede.
Ubwato bwa Danemark bwarohamye kandi nta mutwaro bwari butwaye icyo gihe.
Franzen ati “Ubwato bw’Abongereza bwo”ntabwo buri mu kaga” kandi “burafasha mu gushakisha ubwarohamye”.
Ntibiramenyekana umubare w’abantu bari muri ubwo bwato ubwo impanuka yabaga, ariko Franzen yavuze ko bizera ko abakozi byibura babiri ari bo bari mu bwato bwarohamye.
Abanya-Danemark bohereje ubwato bwo gutabara ku kirwa cya Bornholm kimwe na na kajugujugu y’ubutabazi.
Ubwato bumwe bwareshyaga na metero 90 naho ubundi na metero 55 z’uburebure nk’uko byatangajwe na n’Ibiro Ntaramakuru byo Suwede bivuga ko impanuka nk’iyi y’amato abiri agongana ari imbonekarimwe mu Nyanja ya Baltique.


