Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore wa Suwede, wo mu ishyaka riharanira Demokarasi ishingiye ku mibereho, Magdalena Andersson, yeguye ku mirimo ye nyuma y’amasaha atarenze 12 atangiye akazi ke nyuma y’uko ishyaka Green Party ryivanye mu ihuriro riri ku butegetsi ry’amashyaka abiri.
Ariko Andersson, wagenwe kuwa Gatatu akaba ari nabwo yegura, yavuze ko yabwiye perezida w’inteko ishinga amategeko ko yizeye ko azongera kugirwa minisitiri w’intebe nk’umuyobozi wa guverinoma y’ishyaka rimwe.
Ishyaka Green Party ryivanye mu ihuriro nyuma y’aho inteko ishinga amategeko yanze umushinga w’ingengo y’imari.
Andersson avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Nasabye Perezida w’inteko kuvanwa ku mirimo yanjye yo kuba minisitiri w’intebe. Niteguye kuba minisitiri w’intebe muri guverinoma y’ishyaka rimwe, riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage.”
Igitekerezo cy’ingengo y’imari guverinoma yatanze cyatewe utwatsi hashyigikirwa icyatanzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo ishyaka ry’Abademokarate bo muri Suwede.
Iri shyaka rya gatatu rinini rya Suwede rivugwaho kuba rifite imizi mu ngengabitekerezo y’Abanazi bashya ariko igitekerezo cyaryo ku ngengo y’imari cyatowe ku majwi 154 kuri 143.


