Umunyafurika y’Epfo Riaan Swiegelaar uri mu bashinze itorero rya Satani, SASC (South African Satanic Church), yafashe icyemezo cyo kwitandukanya na ryo, agarukira Yesu.
Tariki ya 29 Gicurasi 2020, Swiegelaar yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Lester Kiewit, amusobanurira ko SASC ari itorero nk’andi yose, ryanditswe kandi ryemerewe gukorera muri Afurika y’Epfo.
Muri kiganiro, uyu mugabo wigeze kuba Pasiteri, yasobanuye ko mu myemerere yabo, bubaha abandi badahuje imyemerere, kandi ngo kuba bemera Satani bidasobanuye ko bakora cyangwa bakamamaza ikibi.
Yagize ati: “Imyemerere ishingiye kuri Satani yitiranywa no kuramya ikibi. Ntabwo dukora ikibi. Tubona Satani nk’unyuranya n’ubwiganze buri mu myemerere iri mu madini. Twemera kutemeranya.
Turubahana byuzuye. Ntabwo uzabona umwizera wa Satani atesha agaciro indi myemerere. Twizera ko amatorero yose agomba kugira umwanya. Turi hano ngo twagure itorero muri Afurika y’Epfo.”
Yitandukanyije na SASC
Tariki ya 29 Kamena 2022, SASC yasohoye itangazo risobanura ukwitandukanya na yo kwa Swiegelaar, inamushimira umusanzu yatanze mu iterambere ryayo.
Iri torero ryagize riti: “Twebwe nk’akanama ka SASC, turamushimira umusanzu yatanze nka Reverend n’umwe mu bashinzwe SA Satanic Church. Tumwifurije intsinzi ku hazaza he.”
Swiegelaar yashyize kuri Facebook videwo, asobanura ko impamvu yari yarinjiye muri iri torero, ari uko yari afite ihungabana nk’umuntu wari warahindutse umutinganyi. Ngo yabonaga Imana idashobora kumwakira, afata icyemezo cyo kuyoboka Satani.
Ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Cape Town Radio muri Gicurasi 2022, cyabaye imbarutso yo gutandukana kwe n’iri torero. Icyo gihe ubwo yari amaze gusobanura ko Yesu atabaho, ni bwo umwe mu bakozi baho w’umugore yamwegereye, amuhoberana urukundo rwinshi.
Yagize ati: “Yamfashe mu buryo ntigeze nkundwamo. Ni byo yakoze. Yambwiye ko ari byiza kuba ahuye nanjye amaso ku yandi. Nyuma y’icyumweru, nabonye ubutumwa kuri WhatsApp buvuga ko ari Umukirisitu. Ntabwo nari narigeze mbona umukirisitu anyereka urukundo rwinshi, akanyemera nta kindi arebyeho. Icyo kintu cyangumye mu bitekerezo.”
Swiegelaar yakomeje asobanura ko nyuma y’ikindi cyumweru yagiye gukora umugenzo w’abemera ba Satani wo gusaba imbaraga no kwemerwa, muri uwo mwanya Yesu aramubonekera.
Ati: “Naramubwiye nti ‘niba uri Yesu, ugomba kubinyereka’. Ni uko anyereka urukundo rwinshi n’imbaraga, maze mpita mumenya kubera ko ibyo wa mugore wo kuri radiyo yabinyeretse. Ni uko namenye urukundo rwa Kirisitu. Kubera ko abakirisitu bane barabimenyeretse, nta bandi babikoze.”
Swiegelaar yiteguye gukorera Yesu nk’uko byahoze, nyuma yo kwerekwa urukundo rutarubanura n’aba bakirisitu no kubonekerwa.



2 Responses
Swiegelaar washinze itorero rya Satani yitandukanyije na ryo, agarukira Yesu
Ariko yaretse no kuba umutinganyi kuko YESU ntabemera ,nibwo bwatumye sodomu na Gomora harimbuka,niba agrukiye Yesu agomba gusiga byose bimutandukanya nawe
Swiegelaar washinze itorero rya Satani yitandukanyije na ryo, agarukira Yesu
Ariko yaretse no kuba umutinganyi kuko YESU ntabemera ,nibwo bwatumye sodomu na Gomora harimbuka,niba agrukiye Yesu agomba gusiga byose bimutandukanya nawe