Nibura abantu 120 baguye mu ntambara mirwano ikomeje hagati y’ingabo z’Abakurde zishyigikiwe n’Amerika, n’abarwanyi ba Islamic State (ISIS) nyuma y’igitero cyagabwe kuri gereza zo muri Syria.
Ikigo cy’Uburenganzira bwa Muntu cy’Abanyasiriya gifite icyicaro mu Bwongereza cyagize kiti “byibuze abanyamuryango ba Islamic State 77 n’abarwanyi 39 b’Abakurde, ndetse n’abashinzwe umutekano mu gihugu, abacungagereza n’ingabo zishinzwe kurwanya iterabwoba bishwe” mu gitero cyatangiye ku wa kane.
Ku wa Gatanu, nk’uko bitangazwa na Al Jazeera, Islamic State yigambye ko ari yo yateye gereza ku kinyamakuru cyayo cya Amaq.
Kuwa Gatandatu, amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana abantu bitwaje intwaro binjira muri gereza bakazamura ibendera ry’umukara ubwo bateraga muri gereza ya Ghwayran iyobowe n’Abakurde mu mujyi wa Hasakeh.
Al Jazeera ntabwo yashoboye kugenzura umwimerere w’ayo amashusho.
SOHR ivuga ko byibuze abasivili barindwi na bo baguye mu mirwano.


