Umuraperi T.I n’umugore we umuraperi we witwa Tameka Harris bakunze kwita Tiny ntibarara ku buriri bumwe nk’umugore n’umugabo.
Tiny yatangarije Hollywoodlfe ko we n’umugabo we babanye neza ariko ko batarara mu nzu imwe.
Ati “ Ni byo turi abashakanye kandi tubanye neza. Ntiturara mu nzu imwe. Kamere zacu zirenze kuba twarara mu nzu imwe. Abandi bishobora kubananira ariko twe birashoboka. Niyo mpamvu dukwiranye.”
Uyu mugore yemeza ko mu by’ukuri uyu mwaka wabayemo ibibazo mu mubano we n’umugabo gusa akavuga ko bigenda bikemuka bityo ubu bakaba babanye neza.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ni nyuma y’aho muri Nzeri uyu mwaka ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho ya T.I aryamanye n’undi mugore, ibintu byashenguye umutima wa Tiny.
T.I w’imyaka 37 na Tiny bafitanye abana barindwi.


