Igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tadej Pogačar, yatangaje ko yumva atekanye mu Rwanda kurusha uko aba yumva atekanye mu bihugu byinshi byo mu Burayi.
Tadej Pogačar na mugenzi we Urška Žigart bakinira ikipe ya Slovenia, bari mu Rwanda, aho bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 ibera i Kigali mu Rwanda, kandi ibereye ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere mu mateka.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagabo ya Slovenia, Uroš Murn, avugana na Sportklub yatangaje, umunsi umwe mbere y’irushanwa ryatangiye kuri iki Cyumweru, itariki 21 Nzeri 2025, ati: “Isiganwa riragoye, kuko nta metero n’imwe y’ubutaka burambuye. Ni ukuzamuka cyangwa kumanuka. Ku kumanuka, twageze ku muvuduko wa kilometero 85 mu isaha mu myitozo.”
Tadej Pogačar ufatwa nk’umwe mu bazakora ibitangaza, hamwe na Remec Evenepoel, yagize ati: “Isiganwa ryarantangaje. Nta mirimo myinshi ya tekinike ihari. Isiganwa riroroshye, hari udusozi twinshi. Dufite ahantu hane tuzazamuka. Ugomba gusunika cyane ahantu hafi ya hose. Nta mwanya uhagije wo kuruhuka…. Ndizera ko amaguru yanjye azaba meza”.
Tadej Pogačar yakomeje atangaza ko yumva atekanye. Ati: “Afurika ni nziza, yenda ikirere ni kibi gato. Ariko abaturage bakira abantu neza. Ndumva mfite umutekano, cyane kuruta mu gihugu cy’u Burayi”.
Tadej Pogačar w’imyaka 27 ni umukinnyi w’igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare kuko ari we wegukanye Tour de France ebyiri zikurikiranyije ziheruka, kandi yari yaranayitwaye mu 2020 no mu 2021


