Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’u Bushinwa zayivogereye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri ushize Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’Abashinwa zari zinjiye mu kirere cyayo cy’ubwirinzi, zirimo izitwara za bombe zagurukiraga mu majyepfo y’icyo kirwa no muri pasifika.

Gucengera mu kirere cy’ubwirinzi cya Taiwan kw’indege z’intambara z’u Bushinwa ni kumwe mu guheruka mu gihe hakomeje umwuka mubi hagati ya Taipei na Beijing kandi akaba ari ko kuvogera gukoreshejwemo indege nyinshi kuva mu mpera za Gicurasi.

Minisiteri y’ingabo muri Taiwan yavuze ko mu butumwa bw’u Bushinwa buheruka harimo indege z’indwanyi 17 n’indege 6 zitwara za bombe (Bombers) zo mu bwoko bwa H-6, ndetse n’indi imwe yagenewe intambara z’ikoranabuhanga, ishinzwe kurasa ubwato bugendera munsi y’amazi (Submarine) n’indege igenda yongera amavuta mu zindi mu kirere.

Minisiteri yavuze ko Taiwan yohereje indege z’intambara kugira ngo ziburire indege z’u Bushinwa, mu gihe za misile nazo zari zirekereje zikurikirana aho indege z’u Bushinwa zerekeza nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga.

Taiwan, ikirwa cyigenga u Bushinwa buvuga ko ari akarere kacyo, kimaze imyaka irenga ibiri kinubira ubutumwa cyo gifata nk’ubushotoranyi bw’indege z’intambara z’u Bushnwa mu kirere cyacyo cy’ubwirinzi hafi y’ibirwa bya Pratas bigenzurwa na Taiwan.

Zimwe mu ndege z’u Bushinwa ngo zagurutse mu gace ko mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Pratas, nk’uko ikarita minisiteri y’ingabo yatanze ibigaragaza.

Indege zitwara ibisasu bya bombe, iyagenewe intambara ya elegitoronike n’indege ikusanya amakuru, byerekeje mu Muyoboro wa Bashi utandukanya Taiwan na Filipine, zinyura no mu Nyanja Pasifika mbere yo gusubira mu Bushinwa.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’u Bushinwa zayivogereye
    Amerika iteranya abatuye isi? Bariya baryaruswa bahaye isi amahoro koko?

    1. Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’u Bushinwa zayivogereye
      1.yego
      2.oya

    2. Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’u Bushinwa zayivogereye
      1.yego
      2.oya

  2. Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’u Bushinwa zayivogereye
    Amerika iteranya abatuye isi? Bariya baryaruswa bahaye isi amahoro koko?

  3. Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’u Bushinwa zayivogereye
    Ibirimo kubera ku isi biteye ubwoba nta handi bijyana uretse ku ntambara ya 3 y’isi.Biteye ubwoba cyane.

  4. Taiwan yohereje indege zayo z’intambara kuburira indege 29 z’u Bushinwa zayivogereye
    Ibirimo kubera ku isi biteye ubwoba nta handi bijyana uretse ku ntambara ya 3 y’isi.Biteye ubwoba cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *